Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ruti Ramon yiyemeje kugeza umuziki we kure

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 31-12-2018 saa 13:54:10

Uwizeye Rutivumbura Janvier ukoresha mu buhanzi izina rya Ruti Ramon uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye indirimbo nshya yitwa “Doro” yakorewe na Iyzo kandi avuga ko intego ye ari kugeza umuziki we ku rwego rwiza.

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko nyuma yo gukora iyo ndirimbo afite indi mishinga yo gukorana na Iyzo wamenyekanye ku ndirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye yagiye akora.

Ati “Ndifuza kuzageza umuziki wanjye ku rwego rwiza, nkora ibihangano byiza ”.

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto ngo gusa mbere ntiyari yarigeze abasha gusohora indirimbo.

Gukora cyane ubuhanzi bwe abushyizeho umutima avuga ko bizamufasha kugeza umuziki we ku rwego rwiza ngo dore ko ikifuzo cye ari uko umuziki we wazagera ku rwego rukomeye nk’urwo umuziki wa Wizkid uriho.

Injyana aririmbamo yavuze ko ari injyana nyafurika “Afrobeat”. Indirimbo ye kandi yayikoreye mu nzu itunganya umuziki yitwa “Country Records”.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

One Comment on “Ruti Ramon yiyemeje kugeza umuziki we kure”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.