Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rutayisire na Gasana wamusimbuye ku buyobozi bwa REB bari mu gihome

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 22-03-2019 saa 07:57:27
John Rutayisire (Ibumoso) ashyikiriza Gasana Janvier (iburyo) ububasha bwo kuyobora REB ku wa 18 Gashyantare 2015. Ifoto/Igihe

John Rutayisire na Gasana Ismaël Janvier wamusimbuye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi muri 2015, baraye batawe muri yombi.

“Ibyo bakekwaho ni ibijyanye n’ibintu bya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop Per Child)”, nk’uko Nkusi Faustin uvugira Ubushinjacyaha yabibwiye Imvaho Nshya.

Ati “Hari raporo zagiye zigaragaza ko kuva muri 2008 hari ibikorwa byagiye bikorwa bitameze neza bijyanye n’uburyo bacungaga amafaranga, ajyanye n’uwo mushinga.”

Nkusi yirinze gutanga amakuru arambuye ku byaha aba bagabo bakekwaho, avuga ko bikiri mu iperereza. Ibizava mu iperereza bizatuma bashyikirizwa inkiko cyangwa barekurwe batahe.

Nkusi ati, “Kujya muri details (amakuru arambuye) ngo aya matariki, twaba tugiye kujya muri byinshi kandi wenda burya iyo abantu bagifungwa, baba bakekwa, tubafata nk’abere, kugeza igihe bagereye mu nkiko, inkiko zikemeza ko bakoze ibyaha.”

Rutayisire yayoboye REB kuva ubwo iki kigo cyashyirwagaho mu mwaka wa 2011, asimburwa na Gasana muri 2015, uyu na we ayobora kuva ubwo kugeza muri Werurwe 2018 ubwo yasimburwaga na Ndayambaje Irenée.

Umushinga wa Mudasobwa Imwe ku Mwana watangiye muri 2008, aho buri munyeshuri yagombaga guhabwa mudasobwa nto hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Uyu mushinga wagiye uvugwamo ibibazo byinshi, hamwe ukumva ngo imashini zahawe amashuri runaka zaribwe, ahandi ukumva ngo zarapfuye zibura abazikora zirabikwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje kenshi ko imicungire mibi y’uyu mushinga ituma udindira, bityo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri bigakomeza kuba ingorabahizi.

Usibye mudasobwa zibwe, hari n’izagiye zoherezwa mu mashuri atagira amashanyarazi, abanyeshuri bagakomeza kwiga isomo ry’ikoranabuhanga mu magambo gusa nta mudasobwa.

John Rutayisire (Ibumoso) ashyikiriza Gasana Janvier (iburyo) ububasha bwo kuyobora REB ku wa 18 Gashyantare 2015. Ifoto/Igihe

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.