Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rusizi:Ubuyobozi bwa ADEPR bwiyemeje kugira uruhare mu iterambere rusange ry’abaturage

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 10:51:06
Umushumba mushya wa ADEPR mu karere ka Rusizi Kabagire Charles( hagati hamwe na madamu we) yasabye ko ko gusenga bijyana no kwiteza imbere

Ubuyobozi bushya bw’itorero ADEPR mu karere ka Rusizi, bwijeje ubuyobozi bw’aka karere ubufatanye mu guharanira iterambere rusange ry’abaturage, mu rwego rwo kunganira akarere mu kwesa imihigo kahize.

Ubu buyobozi bushya bw’iri torero bwashyizweho nyuma y’impinduka zimaze iminsi zibaye mu buyobozi bukuru bw’itorero ADEPR mu gihugu, zanageze no mu rurembo rw’Uburengerazuba, no mu itorero ry’Akarere ka Rusizi.

Umushumba mushya wa ADEPR mu karere ka Rusizi Kabagire Charles( hagati hamwe na madamu we) yasabye ko ko gusenga bijyana no kwiteza imbere

Ubwo yerekwaga abakirisitu bo muri ADEPR Paruwasi ya Gihundwe n’abashumba b’amaparuwasi 28 agize aka karere, umushumba mushya w’iri torero ry’akarere ka Rusizi, Rev.Pasiteri Kabagire Charles wahazanwe avuye mu karere ka Huye, yavuze ko mu byo azaharanira harimo iterambere ry’abakirisitu haba mu by’umwuka ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’abaturage muri rusange.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’akarere Harelimana Frédéric, yasabye by’umwihariko abanyamadini n’amatorero guharanira ko abaturage ari bo bakirisitu babo bagira impinduka zigaragara mu iterambere.

Yagize ati “Turabasaba kugira uruhare mu kubaka umuturage, kuko na Bibiliya ivuga ko Roho nzima itura mu mubiri muzima. Niba bimeze bityo kandi bifuza ko umuturage agira Roho nzima, bagomba kubanza guhera ku kubaka umubiri, kubera ko umuturage udafite isuku, urwaye bwaki cyangwa amavunja, udafite aho ataha ntuzamwigisha ijambo ry’Imana ngo aryumve.

Uzamwigisha ngo ntakibe nyamara ashonje yaburaye ntazabura kunyura ku murima w’ibigori ngo ashikuzemo 3 uvuge ko akoze icyaha nyamara ari ukubera kubura imibereho. Ni yo mpamvu dusaba abanyamadini n’amatorero akorera muri aka karere gufataniriza hamwe twese kurushaho tukubaka ubushobozi bw’umuturage kugira ngo anasenge yishimye.”

Yakomeje avuga ko nubwo babikoraga, ariko uburyo babikoragamo byari bimeze nko kubica hejuru ntibabikore mu buryo bwimbitse, bakaba bifuza ko buri munsi uko Padiri, Shehe cyangwa Pasiteri ahuye n’abayoboke be agomba kubakangurira isuku, mituweli n’ibindi bikorwa by’iterambere, bigashyirwa mu mihigo yabo, bakabigira ibyabo, bikazafasha iterambere kwihuta.

Umushumba mushya wa ADEPR muri aka karere Kabagire Charles, yabwiye Imvaho Nshya ko iri torero risanzwe rifatanya na Leta muri gahunda zose z’iterambere, zikaba ari inshingano zaryo kugira abakirisitu bateye imbere, bafite isuku, bafite imibereho myiza, bambara neza, barihira abana babo amafaranga y’ishuri bakanabavuza, bakanataha mu nzu nziza, akaba ari yo mpamvu guteza imbere akarere na we ari yo ntego ye.

Ati “Turashaka ko bagira imibereho myiza. Ni yo mpamvu natwe mu mihigo yacu tugiye kubyigisha abakirisitu bacu buri munsi, duhereye mu matsinda yo kwizigamira agera kuri 270 dufite, twigishe umuturage kuzigama, haba muri ayo matsinda cyangwa mu bigo by’imari, bafate inguzanyo muri za SACCO bakore ibikorwa bibateza imbere, buri mukirisitu abe afite ibyo agaburira abana be bihagije, abasukure, ababonere ibikoresho by’ishuri, abashe kubavuza barwaye, n’ibindi, kandi tuzabigeraho, kuko ni yo ntego yacu.”

Akarere ka Rusizi ni ko iri torero ryatangiriyemo mu 1941, rikaba rihafite abayoboke barenga 60.000, amaparuwasi 28 n’abakozi 247, n’ibikorwa byinshi by’iterambere birimo amashuri, amavuriro, imishinga ifasha, n’ibindi.

Umushumba w’ururembo rw’Uburengerazuba muri iri torero, Rev. Pasiteri Sebadende Emmanuel na we mushya muri iyi ntara, akaba yijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagafasha aka karere kuzamura imibereho y’abagatuye.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.