Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rusizi:Ku bufatanye n’ababyeyi, hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 48

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya 18-02-2018 saa 16:52:58
Ibyumba by'amashuri byubatswe kuri GS Bugarama-Cite byatwaye miliyoni 48 (Foto Dusingizumuremyi V)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burashimira ababyeyi n’izindi nzego zagize uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri 48, muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Ibyumba by’amashuri byubatswe kuri GS Bugarama-Cite byatwaye miliyoni 48 (Foto Dusingizumuremyi V)

Ubwo yari mu muhango wo gutaha ibyumba by’amashuri 4 byatwaye amafaranga miliyoni 48, ku rwunge rw’amashuri rwa Bugarama-Cite, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko ibi byumba by’amashuri bimaze kubakwa  byagabanyije ku buryo bugaragara ubucucike mu mashuri.

Avuga ko igishimishije cyane ari uko ababyeyi bishatsemo ibisubizo, bakagira uruhare rugaragara mu kubaka ibi byumba by’amashuri kugira ngo abana babo barusheho kwiga neza, n’ireme ry’uburezi bahabwa rirusheho kunoga.

Yakomeje agira ati “Turasaba ababyeyi gukangurira abana kwitabira ishuri no kubungabunga ibyagezeho, muri uyu mwaka twubatse ibyumba 48, harimo 28 byubatswe ku nkunga y’ikigo gishinzwe uburezi (REB) ibindi 20 byubatswe n’abafatanyabikorwa n’ababyeyi.

Dufite kandi ibyumba 336 bigaragara ko byasimbuzwa, dukomeza kubaka no gushyiraho imbaraga kugira ngo ibyo byumba bibashe kubakwa”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarama-Cite, Mbarushimana Hamimu, avuga ko byari bigoranye ko banoza ireme ry’uburezi mu gihe abana bakicara ku ntebe imwe barenze 4, kuba rero ikibazo k’ibyumba by’amashuri bike kirimo gukemuka, bikaba bitanga ikizere ko ireme ry’uburezi ryifuzwa rizagerwaho.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’ubucucike mu ishuri, aho abana bicaraga ari bane ku ntebe, ibyo byateraga ubucucike mu ishuri dore ko dufite abanyeshuri barenga 2200. Ababyeyi na nyiri ikigo bubatse ibyumba bibiri n’Akarere katwubakira ibindi byumba bibiri”.

Nyiranzeyimana Furaha, umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo cyubatswe ahayinga mu 1968, avuga ko nyuma yo kubona ko abana babo biga batisanzuye, bishatsemo ibisubizo buri wese agatanga umusanzu we uko ashoboye.

Yagize ati “Buri mwana kwari ukumutangira umusanzu w’amafaranga 1000, mfitemo abana bane natanze ibihumbi bine, abana baziga neza bityo babashe gutsinda neza, baduhaye n’irerero ubu tuzajya tuhasiga abana twikomereze bizinesi zacu”.

Mugenzi we witwa Butoto Cyprien, nawe yagize ati “Ntabwo bagiraga aho bigira bisanzuye, bakiga bacucitse ugasanga abana benshi barata ishuri, abandi bakigira ku bindi bigo bisobanutse biri kure. Ariko kuba tubashije kwiyubakira ibi byumba by’amashuri 4, ikibazo kirakemutse.”

Ababyeyi barerera kuri iki kigo cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ubuyobozi bw’iki kigo bahamya ko bazakomeza gufatanyiriza hamwe mu gushaka icyafasha abana babo kwiga neza, kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka.

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.