Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Rusizi:Girinka yazamuye ubukungu n’imibereho y’abatishoboye

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya Mar 14, 2018

Abaturage bo mu karere ka Rusizi, barishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha gahunda Girinka, bagahamya ko inka bahawe bazakomeza kuzifata neza kugira ngo nazo zikomeze kubaha umusaruro mwiza.

Gahunda ya Girinka yazamuye ubukungu bw’akarere ka Rusizi n’imibereho y’abaturage muri rusange

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko inka bahawe muri Girinka zibaha amata bakanywa ndetse bagasagurira isoko bakabona amafaranga, ndetse bakaba banabona n’ifumbire ibafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ubu butumwa baagarutsweho ubwo hatangwaga inka zihaka 42 muri Gahunda ya Girinka, zije ziyongera ku zindi zatanzwe muri aka karere, hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kankindi Leoncie, yavuze ko Gahunda ya Girinka ifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Akarere ka Rusizi, n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Girinka ifite uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bw’Akarere ka Rusizi, dufite abafatanyabikorwa dukorana baba bagamije kudufasha gufatanya n’abaturage kugira ngo biteze imbere biciye mu bworozi.

Turasaba abaturage borojwe izi nka uyu munsi kuzifata neza bazahirira no kuzigirira isuku, ni abagenerwabikorwa ariko ejo bazaba baziturira abandi, ni byiza rero tubashishikarije kuzifata neza kandi twizeye ko zizabateza imbere, ubukungu bwabo bwiyongere kandi zizunganira no mu mirire tuzitezeho umusaruro ufatika, kuko bagenzi babo borojwe mbere bageze kure nabo biteze imbere.”

Uwimana Kamili, umwe mu bahawe inka, yagize ati “Njye nayihawe mbere ariko yamvanye kure, nari ndi umukene nitwa ko ntishoboye, ariko ubu meze neza rwose, iyo mpuye n’uwanzituriye turishima nanjye kandi narazituye.

Mudushimirire Nyakubahwa Paul Kagame kubwo kutworoza twese, ubu turanywa amata, turahinga tukeza kubera ifumbire, twateye imbere ubu uwanyita ko ntishoboye twabipfa kubera inka nagabiwe.”

Bizimana Mariko, nawe yagize ati “Iyi nka nayishakaga cyane kuko izanteza imbere noroze n’abandi, nari umunyonzi ku igare, nari mfite ubukene ariko izamfasha kujya nkomeza nkatera imbere, izampa amata nsagurire n’isoko, abana banjye bagiye kujya banywa amata bizabafasha mu myigire yabo nanjye niteze imbere, ubu nsezereye ubukene.

Ubu nagaragaraga nk’umusaza ariko ngiye kunywa amata nanjye ngire uruhu rukeye rusa neza, nahoraga nibaza niba nanjye nzorora nk’abandi bikanyobera, none uyu munsi mbaye umworozi.”

Mu karere ka Rusizi hamaze gutangwa inka 6272, zikaba zaragize uruhare mu kurwanya ikibazo k’imirire mibi, kuko inka zatanzwe zitanga umusaruro w’amata ku rwego rushimishije, ndetse zikaba zifite uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro mu buhinzi.