Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rusizi:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gukunda igihugu no kugikorera

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 11-06-2019 saa 12:25:46
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagiriwe ikizere cyo kuyobora bagenzi babo biyemeje gukorera hamwe bagateza imbere igihugu (Foto Ingabire A)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi barasabwa gukunda umurimo kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Ubu butumwa bwagarutweho na Habiyaremye Pierre Celestin, wari intumwa y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba wari uhagarariye Chairman mu matora y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi.

Mu ijambo rye yashimye uburyo amatora yabaye mu mutuzo no mu bwisanzure, asaba abanyamuryango n’abagiriwe ikizere cyo guhagararira bagenzi babo gukunda igihugu n’Abanyarwanda baharanira kurushaho kugiteza imbere binyuze mu gukunda umurimo.

Yagize ati: “Turashima intambwe nziza imaze kugerwaho binyuze mu bumwe bw’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, amatora yakozwe mu mutuzo no mu bwisanzure.

Dusaba abagiriwe ikizere gukorera umuryango n’igihugu uko bikwiye, baharanira amajyambere kuri bose kuko umuryango wiyemeje guteza imbere Abanyarwanda bose baba abari mu muryango n’abatawurimo”.

Yunzemo ati: “Turasaba ubufatanye buri wese agakunda umurimo kugira ngo turusheho kubona ubushobozi bityo igihugu kirusheho kugera ku iterambere rirambye. ”

Kayumba Ephrem ni we watorewe kuba Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, akaba yasezeranyije abanyamuryango ko we na komite bafatanyije bazakomeza guharanira icyakwihutisha iterambere ry’igihugu, kandi byose bikajyana n’indangagaciro yo gukunda igihugu.

Yagize ati: “Mu izina rya bagenzi bange ndashima ikizere twagiriwe cyo guhagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi, icyo tuzakora ni ukurushaho kongera no gufata neza ibimaze kugerwaho.

Ni urugendo tutakora twe abatowe twenyine ni yo mpamvu dusaba ubufatanye muri byose kugira ngo tubashe gushyira mu bikorwa inshingano duhawe zo guteza imbere igihugu cyacu. ”

Niyonsaba Marie Jeanne, umwe mu banyamuryango bashima aho igihugu kimaze kugera kibifashijwemo n’Umuryango FPR Inkotanyi ufatwa nka moteri y’iterambere.

Yagize ati “Ibyo dushima umuryango ni byinshi, twubakiwe amashuri, abana bacu bariga kandi abandi bararangije, aho bari mu nzego zifata ibyemezo bafite imirimo kandi natwe twigishijwe kwiyubaka.

Ibyiza twagezeho turabisigasira kandi dukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange . ”

Amatora y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi yakozwe mu mutuzo no mu bwisanzure, hakaba haratowe Komite Nyobozi y’umuryango ku rwego rw’Akarere, n’abahagarariye abagore n’urubyiruko mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.