Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Rusizi: Uruganda rw’icyayi rwahawe igihembo na RDB kubera gufasha abaturage

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 15-07-2019 saa 08:46:07
Abahinzi beretswe igihembo uruganda rwahawe na RDB (Foto Ingabire A)

Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rurashimwa uruhare rugira mu gukemura ibibazo by’abaturage baruturiye, haba mu kubafasha, kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi, byatumye bahabwa igihembo k’ishimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, cy’umwanya wa kabiri w’abafatanyabikorwa beza bateza imbere abaturage.

Abaturage baturiye uruganda rwa Shagasha bahamya ko koko uru ruganda rwabafashije, aho bavuga ko uru ruganda rwabakuye mu bwigunge baterwaga n’ubukene, dore ko kera nta muturage watezwaga imbere n’ubuhinzi bw’icyayi.

Mpakaniye Faustin atuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Giheke aragira ati: “Ubu ndi umuhinzi w’icyayi w’umwuga, turashima uruganda rwa Shagasha rwatubereye umuturanyi mwiza, kiriya gihembo bahawe ni icy’ukuri kuko twese twarorojwe abatishoboye barubakirwa, twegerezwa amashuri abana bacu bava mu bwigunge ubu dukora imirimo bakabona aho birirwa, twegerejwe n’imihanda n’ibindi byinshi, kandi twafashijwe kwegerezwa ingemwe z’icyayi bitubera byiza kuko twabonye amafaranga twongera ubuso bw’imirima y’icyayi twari dufite”.

Akingeneye Triphine na we atuye mu murenge wa Nkungu yunzemo ati: “Ndi umuhinzi w’icyayi nigeze kukizinukwa kubera ko nta nyungu nabonaga mu buhinzi bwacyo, ubu turishimira igiciro cyacyo kuko ni twe tukishyiriraho, bituma tubona amafaranga tukiteza imbere kandi uruganda narwo ntirwiharira inyungu kuko baza bakadufasha gukemura ibibazo tuba dufite tukagira ubuzima bwiza”.

Ubuyobozi bw’uruganda bukaba bushima abaturage by’umwihariko abahinzi b’icyayi ku bufatanye bushingiye ku mikorere n’imikoranire inoze byatanze umusaruro wo guhabwa igihembo.

Rugamba Innocent ni umuyobozi wungirije w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha aragira ati “Turashima abaturage dukorana mu buzima bwa buri munsi biganjemo abahinzi b’icyayi kuko bakorana ubwitange akazi kabo, ibyo bidutera ishema ntitwikubire tukagabana ku nyungu z’amadovize twungutse tukazisaranganya twubaka ibikorwa remezo bikenewe mu karere uruganda ruherereyemo. Ni intego twihaye kandi tuzakomeza kugira ngo igihugu cyacu kigere aheza.”

Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we avuga ko uruganda rwa Shagasha ari umufatanyabikorwa mwiza, agasaba abaturage bakorana kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwegerezwa ibikorwa remezo.

Ati: “Hari ibikorwa byiza byinshi uruganda rwa Shagasha rudufashamo twavuga nk’amashuri yubatswe y’abana bato ku buryo ababyeyi basiga abana babo bakajya gukora imirimo yabo batekanye kandi abana bakagira ubumenyi n’ikinyabupfura, turasaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bafite bagakora cyane bakiteza imbere.”

Uruganda rw’Icyayi rwa Shagasha ruherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, ni uruganda rushimirwa uruhare rugira mu kwimakaza iterambere ry’abaturage aho bukakira abatishoboye batagira aho baba amazu, koroza amatungo abahinzi b’icyayi n’abakora umurimo wo kugisoroma n’ibindi bikorwa bitandukanye. Ibyo byose byatumye ubuyobozi bw’uruganda rwegukana igikombe cya kabiri ku rwego rw’igihugu cy’uruganda ruteza imbere imibereho myiza y’abaruturiye, ni igihembo bashyikirijwe na RDB.

Abahinzi beretswe igihembo uruganda rwahawe na RDB (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.