Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Rusizi: Ubworozi bwabo bwateye imbere kuko batakirarana n’amatungo

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 15-02-2019 saa 11:27:11
Abaturage bitabiriye kororera mu biraro bareka kurarana n'amatungo ( Foto Ingabire A.)

Aborozi b’amatungo magufi bo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi barishimira ko batakirarana n’amatungo mu nzu kubera ibiraro bubatse n’ubuyobozi bukabafasha gukemura ikibazo cy’abajura bibaga amatungo mu minsi yashize.

Bavuga ko bakize indwara zari zibugarije kubera isuku nke yaturukaga ku kurarana n’amatungo, kandi boroherwa no kubona ifumbire n’amatungo yabo ariyongera kuko kurarana na yo byatumaga borora make, ntibiteze imbere.

Buhigiro Janvier utuye mu Kagari ka Kamashangi, Umudugudu wa Kannyogo yagize ati: “Twavuye ku muco twari dufite utari mwiza wo kurarana n’amatungo, impamvu ni uko twatinyaga abajura, iyo byageraga saa kumi n’ebyiri itungo utararijyana mu nzu baragucungaga bakarizitura ubwo ukaba utahiye aho.

Tumaze kubona impinduka kuko kororera mu biraro byadukijije umwanda, kandi hari indwara itungo ryarwaraga natwe tukaba twafatwa, turashima ubuyobozi bwashyizeho ingamba bukadukiza abajura, ubu amatungo yange amaze kugwira kuko mfite ihene zigera muri esheshatu mu gihe ntarenzaga ebyiri”.

Izabayo Robert utuye mu Kagari ka Kamashangi yunzemo ati: ”Kororera mu biraro no kutararana n’amatungo bimaze kuduteza imbere kuko amatungo yariyongeye ngewe sinabyumvaga ko umuntu ashobora kuraza itungo rye hanze akarisanga, tubikesha irondo ry’umwuga aho rikora amanywa n’ijoro, kuko twashyize imbaraga mu mutekano kuko twazamuye imyumvire ko tugomba kuwugiramo uruhare”.

Yakomeje agira ati: “Maze kugira ihene icumi n’intama zirindwi, mu gihe ntarenzaga ihene eshatu, ubu ndateganya kuzaba umworozi ukomeye w’amatungo magufi kuko ntakirarana na yo mu nzu, nayubakiye ibiraro bijyanye n’igihe kandi bimpa n’ifumbire ku buryo nyikoresha mu mirima yange itareraga ikaba isigaye impa umusaruro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko imyumvire imaze kuzamuka, ubu abaturage bamaze kumva ko kurarana n’amatungo byabagiraho ingaruka zirimo n’uburwayi, ngo bakoze ubukangurambaga abadafite ubushobozi barubakirwa kandi ngo bazakomeza kugira ngo n’aho bikigaragara bicike burundu.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kurarana n’amatungo ni kimwe mu byakururaga umwanda muri aka karere, twakoze ubukangurambaga turigisha na bo tubabaza impamvu bararana n’amatungo bavuga ko ari ikibazo cy’abajura, duhagurukira amarondo, dushyiraho irondo ry’umwuga rikora amanywa n’ijoro ubujura bw’amatungo buracika none bamaze kubona ibyiza byo kutararana n’amatungo, tuzakomeza ubukangurambaga ku buryo abaturage bose bazajya borora batekanye, dore ko muri aka karere hari benshi batunzwe n’ubworozi ari yo mpamvu tubushyiramo imbaraga”.

Kurarana n’amatungo ni ikibazo cyahagurukiwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Rusizi, aho hari ibiraro byubatswe mu miganda ngarukakwezi, urubyiruko ruri ku rugerero na rwo rukaba rushimwa kubera uruhare mu kurwanya umwanda binyuze mu kubakira ibiraro imwe mu miryango itishoboye yararanaga n’amatungo mu Karere ka Rusizi.

Abaturage bitabiriye kororera mu biraro bareka kurarana n’amatungo ( Foto Ingabire A.)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.