Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rusizi: Nkombo: Basabwe gukumira icyahungabanya uburenganzira bw’umwana

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya Jun 19, 2018

Abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo basabwe gushyira mu bikorwa gahunda z’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, hagamijwe kubafasha kugira imibereho myiza ibafasha gutegura ahazaza heza.

Nsigaye Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasabye ababyeyi kurinda abana babo imirimo ivunanye n’ihohoterwa iryo ari ryose, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati: “Turasaba abaturage gukomeza kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ababyeyi tubasaba gushyigikira imyigire y’abana babo, bakabashakira amafunguro meza kandi ahagije, kandi bakabarinda imirimo ivunanye, n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kuko abana ari bo butunzi dufite, ni bo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza, ni yo mpamvu bagomba kwitabwaho by’umwihariko.”

Yagarutse ku kibazo kibangamiye abana by’umwihariko abo ku kirwa cya Nkombo basiba ishuri bakajya gutekera abarobyi, bigatuma imyigire yabo ihadindirira, ati: “Hari ikibazo cyagaragaye mu myigire y’abana mu birwa bya Nkombo, aho abarobyi bajyana abana kubatekera kandi bakagombye kuba bari mu ishuri, twashyizeho ingamba zikaze kuko abo tuzafata bazahanwa by’intangarugero kuko nta mwana w’u Rwanda ugomba kuvutswa uburenganzira bwe, ababyeyi bite ku bana babo kandi babyare abo bashoboye kurera.”

Mihigo Gabriel, utuye mu murenge wa Nkombo mu kagari ka Ishywa yashimiye ingamba zashyizweho mu kurengera umwana, aho yagize ati: “Kurengera umwana ni gahunda yashyizweho na Leta, turayishima cyane ubu abana bose bari ku mashuri byatumye n’amashuri yiyongera, natwe iwacu arahubakwa ubundi nta shuri twagiraga, abana bariga abandi bararangije bariho neza n’ikizere k’ejo heza hazaza, ubu umwana wese umuntu mukuru amufata nk’uwe, ni byiza kandi turabishima.”

Kampire Marie Louise yunzemo ati “Umwana w’Umunyarwanda arashyigikiwe kuva ku mukuru kugera ku mutoya, tubajyana mu mashuri nta mwana ugihohoterwa, ariko ntibivuze ko habuze abandi baturage bagenzi bacu bagifite imyumvire iri hasi mu bijyanye no kwita ku bana wenda biturutse ku bumenyi buke.

Turabegera by’umwihariko mu mugoroba w’ababyeyi, tukagirana inama, iyo umwana ahawe uburenganzira bwe yiga neza, ejo hazaza kuri we hamubera heza kuko abona umwanya wo kwitekerezaho mu bwisanzure, akagira ikizere kuko aba afite amahoro mu mutima we akomora ku muryango umwitaho.”