Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rusizi: Mu mezi 3 abana 303 bari munsi y’imyaka 5 bavuye mu mirire mibi

Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Ku ya Jan 17, 2018

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko kuva mu Ukwakira umwaka ushize kugeza ubu, abana 303 bari barazahajwe n’imirire mibi bamaze kuyivamo.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’aka karere igaragaraza ko hasigaye abandi bana 490 bagikurikiranwa, ababyeyi bakaba bongera gusabwa kwita ku mirire y’abana babo kuko ngo bigaragara ko ikibazo kitari ku bukene ahubwo kiri mu myumvire.

Meya Harelimana Frédéric avuga ko ikibazo cy’imirire mibi kigenda gifatirwa ingamba zo kugihashya burundu

Muri bo harimo abageraga kuri 20 bari bameze nabi cyane, icyakora ngo mu bufatanye n’inzego zose, ubu abagera kuri 303 bamaze kuyivamo, abasigaye  baracyakurikiranwa ngo harebwe uko bayivamo.

Ku kibazo abanyamakuru bibajije k’impamvu aka karere karimo ibiribwa byinshi ariko iki kibazo kikaba gikomeza kugaruka, Meya Harelimana yavuze ko kidashingiye ku ibura ry’ibiribwa nk’uko byagaragaye mu bugenzuzi bagiye bakora mu babyeyi bayirwaje, ahubwo kiri mu myumvire, kuko hari imirenge usanga yeza cyane ndetse ibiribwa byuzuye intungamubiri nyamara ugasanga iki kibazo kitarakemutse burundu.

Yagize ati “Si ikibazo k’ibura ry’ibiribwa ahubwo  nk’uko twabibonye aho twagiye tugera mu igenzura n’isuzuma ryimbitse ry’iki kibazo, ni uko, kubera imiterere y’aka karere, usanga keza cyane kakagira n’isoko ry’abanyekongo rihagije hariya hakurya, ugasanga ibifite intungamubiri abaturage babimaze babigurisha yo, bakishimira amafaranga bakimaraho ibiribwa, bakazasigarana ikibazo k’imirire mibi n’ayo mafaranga barayamaze, kikaba ari ikibazo tukirwana na cyo.»

Yakomeje agira ati «Dufashe nk’umurenge wa Nkombo weza soya cyane, nyamara na ho uhasanga imirire mibi kandi soya ari igihingwa cyuzuyemo intungamubiri nyinshi, ariko kubera bya bibazo twavugaga by’uko ibyakabatunze byigira mu baturanyi bagasigarana amafaranga batari bugure ibindi bibatunga  bihagije, abana bakabarwarana imirire mibi, ibyo byose bikaba ari ibibazo turwana na byo umunsi ku munsi.»

Uyu muyobozi avuga ko bafashe ingamba zo gufatanya n’abantu bose barebwa n’iki kibazo muri aka karere imirire mibi ikagabanuka, byaba ngombwa igacika burundu kandi ngo birashoboka.

Bamwe mu bari barwaje imirire mibi muri aya mezi ashize ubu abana bakaba barayivuyemo, babwiye Imvaho Nshya ko bamenye gutegura indyo yuzuye, ari nayo mpamvu iki kibazo kirimo kugenda gikemuka.