Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Rusizi: Kiliziya Gatolika yibutse abihayimana n’abayoboke bayo bazize Jenoside

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 21-05-2019 saa 18:28:19
Hakozwe urugendo rwo kwibuka abihayimana n'abakirisitu Gatolika bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi (Foto Ingabire A)

Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Cyangugu yibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahoze ari abihayimana n’abayoboke bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya misa, Musenyeri wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Cyangugu Rudasingwa Prudence, akaba yasabye abakirisitu Gatulika n’abanyarwanda muri rusange kurangwa n’urukundo bimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Turibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko turibuka abapadiri, abihayimana, abaseminari, ni igikorwa dukora kimaze imyaka 7.

Kwibuka ubusanzwe bifite agaciro gakomeye mu kwemera kwacu, Nyagasani Yezu yabwiye intumwa kujya tumwibuka, ni muri uwo muco tubijyanamo kwibuka abavandimwe, inshuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo”.

Yakomeje agira ati: “Twibuka ububi bwa Jenoside, tubigarukaho mu buhamya no kwigisha urubyiruko kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Twatanze ubutumwa bw’amahoro kugira ngo abantu babane neza mu rukundo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka, kandi Jenoside ntizongere ukundi. ”

Bizimana Jean Pierre, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, yagize ati: “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi twahungiye muri Kiliziya zitandukanye kuko ari ho twari twizeye ubuhungiro, ibitero byaje bishaka kutwica twirwanaho tubifashijwemo na Padiri Boneza utari ushyigikiye ko Abatutsi bicwa, byaje kurangira yishwe.

Ariko hari n’abandi bihayimana batari babishyigikiye harimo Padiri Ignace we aracyariho muri iyi Diyosezi tumushimira ubwitange bagize kuko bavugaga ko tutabahungiraho nk’abayoboke babo ngo batwice bareba, ahubwo baravugaga ngo tuzapfana”.

Yakomeje agira ati: “Igikorwa cyo kwibuka abihayimana n’abakirisitu bazize Jenoside bishimangira urukundo rwa Kiliziya n’amahoro yifuriza umuryango wayo mugari n’Abanyarwanda muri rusange.”

Utamuriza Vestine, Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi, yagize ati: “Kuri iyi nshuro turibuka abapadiri, abafurere n’abayoboke babo, iyo tubona Kiliziya yibuka izo nzirakarengane bitwereka ko Kiliziya idashingiye ku bwoko ahubwo ishishikajwe no kubanisha neza Abanyarwanda.

Icyo dusaba Kiliziya ni ugukomeza kugira indangagaciro zo kubanisha neza Abanyarwanda […] icyakora aho bigeze Kiliziya turayishima kuko hari ibikorwa byinshi ikora byo kugarura ubumwe n’ubwiyunge; aho abagize uruhare muri Jenoside bemeye icyaha basaba imbabazi abo bahemukiye, abahigwaga barokotse na bo barababarira ubu hari benshi babanye neza, tubasaba gukomeza iyo nzira kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri. ”

Ndabananiye Jean Bosco ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kamembe, na we yagize ati: “Bigaragaza agaciro gakomeye n’ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, natwe tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo dukomeze twubake igihugu twese mu murongo umwe”.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka abihayimana n’abakirisitu Gatolika bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.