Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rusizi: Ikoreshwa rya ‘bricket’, igisubizo ku kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 25-02-2019 saa 15:23:15
Buriketi zikoreshwa nk'ibicanwa zikorwa n'uruganda SODAR

Abaturiye ikibaya cya Bugarama ho mu Karere ka Rusizi gifite ikibazo k’ibicanwa, bavuga ko ikoranabuhanga rya buriketi (bricket) zikorwa mu bisigazwa by’umuceri ryabaye igisubizo ku bidukikije by’umwihariko ku bijyanye no kurengera umutungo kamere w’amashyamba kuko batakijya gushaka aho batema ibiti bashaka ibicanwa.

Byukusenge Esther utuye mu Murenge wa Muganza muri metero 5 uvuye ku ruganda SODAR (Societe de Development Agro pastorale du Rwanda) rutonora rugatunganya umuceri ari na byo bisigazwa bakoramo buriketi zicanwa, avuga ko nyuma yo gukoresha izo buriketi yasanze ari ingufu zitangiza ibudukikije kandi ziteka neza nta myotsi yangiza ibidukikije.

Byukusenge akomeza agira ati “N’ubwo ikoranabuhanga rya buriketi ryatubereye igisubizo ku gufata neza ibidukikije nko kubungabunga amashyamba, burikete ni ingufu zitangiza ibidukikije twatangiye gukoresha umwaka ushize, ariko icyo dusaba banyiri uruganda rutunganya buriketi, ni ukureba uburyo badohora ku biciro kuko nk’ubu 70 ku kiro nkurikije ubushobozi bwacu nsanga akiri menshi.”

Undi muturage wo mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi witwa Ufitinema Rozariya, avuga ko buriketinubwo zitaranogera buri wese ku birebana n’ibiciro, kugeza ibu imaze kubagirira akamaro kuko abana babo batagitakaza umwanya mu mashuri babatuma kujya gutoragura inkwi zo gukoresha ku buryo ubu bita ku masomo nta zindi mbogamizi zihari.

Naho umuyobozi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi ufite mu nshingano amashyamba n’umutungo kamere Habineza Valence, avuga ko ikoreshwa rya buriketi ku baturage bimaze kugira impinduka nziza ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse no kwirinda umwanda.

Yagize ati “Nk’ubu mbere y’uko abaturage batangira gukoresha amakara ya buriketi, wasangaga ibirundo by’ibisigazwa cyangwa ibishishwa by’umuceri binyanyagiye hose mbese ari umwanda, ndetse ku buryo n’amazi y’imvura yaburaga aho anyura ngo yinjire mu butaka kuko ibisigazwa by’umuceri bizitira amazi y’imvura kwinjira, ubundi bikagabanya ubwiza n’umwimerere w’ubutaka n’umusaruro ubutaka butanga ukagabanyuka cyane.”

Ikirundo cy’ibishinshwa by’umuceri bikorwamo buriketi

Umuyobozi w’uruganda SODAR rukora izo burikete, Sengumuremyi Innocent, abajijwe icyo uruganda rurimo gukora ngo ibiciro bigabanyuke maze burikete zikoreshwe n’umubare munini w’abaturage b’ako karere, avuga ko mu byo batangiye gukora ari ubufatanye n’Inzego z’ibanze mu gukora ubukangurambaga buzafasha no guhindura imyumvire ngo bamenye ibyiza bya burikete.

Ati “Turateganya gahunda yo kujya dutegura ibikorwa birebana n’imurika rito aho tuzajya tubaha n’amahugurwa arebana n’ubumenyi ngiro ku masomo y’ibanze yerekana uko buriketi zikoreshwa mu mwanya w’amakara, tukazafatanya n’inzego mu gutuma abaturage basobanukirwa n’ibyiza bya buriketi nk’ingufu zitangiza ibidukikije, icyo gihe imyumvire imaze kuzamuka n’ibiciro twareba uburyo byanozwa bikavugururwa mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo bya benshi”.

Zimwe mu ntego zikubiye muri gahunda y’ikerekezo k’iterambere rirambye NST1, ni uko mu myaka itanu iri imbere umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti bazaba bagabanyutse bavuye kuri 83% bageze kuri 42%.

Buriketi zikoreshwa nk’ibicanwa zikorwa n’uruganda SODAR

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.