Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Rusizi: Ikibazo cya Sima imaze iminsi yarabuze cyabonewe umuti urambye-CIMERWA

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya May 4, 2018

Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima rwa CIMERWA rukorera mu karere ka Rusizi, buratangaza ko ikibazo cya sima imaze iminsi yarabuze ku isoko cyabonewe umuti, nyuma yo kuvugurura uru ruganda ku buryo ruzajya rutanga sima ihagije.

Ibigega bya Sima mu ruganda rwa CIMERWA mu Bugarama (Foto Ingabire A)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bw’uru ruganda bwatangaje ko mu byumweru bitatu gusa, uru ruganda ruzaba rutanga sima nziza kandi nyinshi, ku buryo abagorwaga no kubona sima bazoroherwa no kuyibona.

Umuyobozi w’uruganda CIMERWA, Bhekizitha Wiseman Mthembu yagize ati “Kuva mu 1984 ni ho uruganda rwa CIMERWA rwatangiye gukora, byumvikane ko ibikoresho byakoreshwaga byari bishaje. Ni yo mpamvu twakoze ivugurura ry’uruganda kugira ngo dutange sima imeze neza.

Iyo mirimo yagenze neza kandi yararangiye, turizeza abanyarwanda ko mu byumweru bitatu sima izaba iri ku isoko kandi ku giciro kiza, ubusanzwe uruganda rwa CIMERWA rwari rufite ubushobozi bwo gutanga toni ibihumbi magana atandatu ku mwaka, nyuma kubera ibikoresho bishaje ubwo bushobozi bwaragabanutse bigera kuri toni ibihumbi magana ane mirongo itanu ku mwaka, ni yo mpamvu twavuguruye uruganda.”

Yakomeje agira ati “Twizeye ko Sima izaba ari nziza kuko ibikoresho bihari bijyanye n’igihe. Rwuzuye rutwaye miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu y’amadorali y’Amerika, sima rero nta bwo izongera kuba ikibazo ukundi. Muri iyi minsi turi gukuramo ibirarane bya Sima, dufite na komande, ku buryo mu byumweru bitatu sima izaba iri ku isoko umuturage ayibona nta kibazo.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku mbogamizi bahuye nazo zitari zitezwe, ari yo mpamvu habayeho gutinda gato ku gihe bari bihaye.

Ati “Impamvu ya mbere ni amakara yongera ubushyuhe dukoresha tuyagura muri Tanzania, Kenya n’ahandi, habayeho amabwiriza ko inganda zose zikora sima ko nta handi tugomba gukura amakara hatari muri Tanzania, habayeho imirongo bikaba ikibazo gikomeye cyane.

Habayeho kandi itinda ry’ibikoresho nk’amamashini byanyuraga mu mazi no kujya kubifata ku cyambu cya Mombasa biza mu Bugarama ntibyabaga byoroshye, ikindi ni imvura yabaye nyinshi mu gihe cyo kubaka bikaba ngombwa ko bihagarara, n’izindi mpamvu zitandukanye, ibyo byose byatumye igihe twari twihaye kurangiza kuvugurura kiyongera, ubu imirimo yararangiye kandi turizeza abanyarwanda ko sima itazongera kubura.”

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwaboneyeho n’umwanya wo kongera kwihanangiriza bacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye, rubibutsa ko hagiye gukorwa ubugenzuzi, uwo bizagaragara ko yarenze ku giciro cyashyizweho n’uruganda akazabihanirwa.