Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rusizi: Hoteli igezweho ya miliyari 22 izaba yuzuye muri Mata

Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Ku ya 22-01-2018 saa 07:23:48
Imirimo yo kubaka iyi Hoteli izarangira muri Mata, itangire gukorerwamo muri Kanama 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abashinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa rya “Hoteli Kivu Marina Bay” irimo kubakwa mu mujyi wa Rusizi, baravuga ko imirimo yo kuyubaka igenda neza, mu mpera z’ukwezi kwa 4 ikazaba irangiye.

Imirimo yo kubaka iyi Hoteli izarangira muri Mata, itangire gukorerwamo muri Kanama 2018

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Ingénieur Ndikumana Charles Théophile  uhagarariye Banki y’u Rwanda itsura amajyambere ( BRD) mu mirimo y’iyubakwa ry’iyi Hoteli, yemeje ko imirimo yo kuyubaka igeze hejuru ya 70%, ku buryo muri Mata izaba irangiye nta gushidikanya, muri Kamena uyu mwaka igatahwa ku mugaragaro.

Yagize ati “Turakora ubutaruhuka kugira ngo imirimo yose irangire, kandi biragenda neza cyane ku buryo nta zindi ngorane duhuye na zo mu mpera za Mata uyu mwaka izaba irangiye.

Ubwo hazaba hasigaye gushyiramo ibikoresho byose bya ngombwa biri ku rwego rwayo, na byo bikazafata igihe kitarenze amezi 2 ku buryo muri Kamena uyu mwaka ishobora gutahwa ku mugaragaro yuzuye neza.”

Avuga ko nyuma yo kuyubaka hazaba hasigaye igice cya 2, aho bazatunganya ikibanza bafite ku kiyaga cya Kivu munsi y’iyi Hoteli, kikazakorwaho ibibuga by’imikino inyuranye ku mucanga w’iki kiyaga, aho abantu bazaba bashobora kwidagadurira, hakazubakwa n’ikiraro cyo mu kirere kigerayo, bikazongerera agaciro ku buryo bukomeye iyi Hoteli, bizatuma irushaho gukundwa cyane.

Ubwo yageraga mu karere ka Rusizi yiyamamaza muri Nyakanga umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yasabye ko imirimo y’iyubakwa ry’iyi Hoteli yakwihutishwa, asezeranya abaturage ko bigiye gukurikiranwa ikuzura vuba bishoboka.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Mukama Abbas wayisuye ku wa 16 uku kwezi kwa Mutarama 2018, yishimiye ko imbogamizi zatumaga imirimo yo kuyubaka idindira zakuweho, ubu imirimo ikaba igana ku musozo, asaba ko ibisigaye byakwihutishwa vuba igatangira kubyazwa umusaruro.

Yagize ati “Dusanze bihagaze neza rwose ugereranyije n’uko byari bimeze mbere kandi ni ibyo gushimwa cyane, ikaba ari inkuru nziza ugereranyije na mbere, tugasaba ko ibisigaye byakwihutishwa ikuzura vuba igatangira kubyazwa umusaruro itegerejweho.”

Iyi Hoteli izaba iruta izindi zose zo muri aka karere, iri mu rwego rw’inyenyeri 4, ikaba yaratangiye kubakwa mu 2008, mu 2010 irahagarara kubera ibibazo byari birimo, isubukurwa mu 2013, ubu imirimo yo kuyubaka ikaba igana ku musozo.

Ihuriweho n’abashoramari bari mu ngeri 3, Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), bamwe mu bashoramari n’uturere twose tw’Intara y’Uburengerazuba bibumbiye mu kitwa WESPIK, ndetse na Diyoseze Gatolika ya Cyangugu.

Yubatse ku buso bwa hegitari 10, ikazaba ifite ubusitani bwiza n’aho bidagadurira mu mikino inyuranye. Ifite kandi ibyumba 76 bizaba bishobora gucumbikira abayigana, ikagira ibyumba 2 by’inama n’ubukwe, ikagira n’icyumba kigenewe abanyacyubahiro bari ku rwego rw’abaperezida b’ibihugu igihe baje kuharara.

 

Umwanditsi:

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.