Rusizi: Hafashwe ingamba zo guhashya ba rushimusi barobesha imitego ya kaningini

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya Mar 4, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwafatiye ingamba zikarishye ba rushimusi banze gucika ku burobyi bukoresha imitego ya kaningini, yangiza bikomeye amafi yo mu kiyaga cya Kivu.

Amato abarobyi bakoresha baroba amafi n’isambaza mu karere ka Rusizi

Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko iyi mitego yangiza cyane amafi mu kiyaga cya Kivu, kandi ngo abantu babujijwe kuyikoresha inshuro nyinshi, bamwe banga kuva ku izima, ari nayo mpamvu hagiye kwitabazwa ubundi buryo.

Kankindi Leoncie, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagize ati “Tumaze iminsi tugaruka kuri iki kibazo cya za kaningini ariko kubera ko ba rushimusi banze kumva tugiye gufata ingamba zikaze, twasabye inzego z’umutekano kudufasha, ariko kandi aya makoperative y’abarobyi nayo naduhe amakuru kuko abafite iyo mitego barabazi, turabasaba rero ngo baduhe urutonde rw’abo bigometse bakurikiranwe kuko twarabigishije bihagije.”

Ku ruhande rw’abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu, baratangaza ko nabo babangamiwe n’umusaruro w’isambaza n’amafi usigaye waragabanutse bitewe n’abakora uburobyi butemewe, ariko ngo nibafatanya n’ubuyobozi bizacika kuko ikibazo cya kaningini kitarwanywa n’umuntu umwe.

Hitimana Paul yagize ati “Erega bariya bakoresha kaningini ni bagenzi bacu banze kuza mu makoperative, duhurira mu mazi aba ari nijoro ugasanga tubabujije banatugirira nabi kuko bameze nk’ibyihebe, ntibagirwa inama ariko ubwo ubuyobozi bwafashe ingamba, natwe dutahanye ikizere kuko amafi n’isambaza byaraduhunze byigiriye kure aho tutagera, kaningini rero nizicika amafi n’isambaza bizagaruka hafi tubone umusaruro bitworoheye.”

Umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu ugizwe n’amafi n’isambaza, mu karere ka Rusizi hakaba harobwa toni zibarirwa muri eshanu, ariko kuri ubu imitego ya kaningini yatumye umusaruro ugabanuka aho hasigaye haboneka toni imwe gusa, kikaba ari ikibazo cyahagurukiwe n’inzego zose kuva ku buyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano, n’abaturage.