Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Rusizi: Guhindura isura y’umujyi bizihutisha ubukerarugendo

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 10-07-2019 saa 18:14:13
Akarere ka Rusizi gafite ikiraro kinagana mu ishyamba rya Nyungwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko kuba Akarere ka Rusizi gafite Umujyi wa Kamembe uri mu migi 6 yatoranyijwe kunganira Umujyi wa Kigali, uyu mugi ugomba guhindura isura ukaba mwiza kurushaho, bikaba muri bimwe bizatuma abasura akarere biyongera, biteze imbere abaturage ndetse n’akarere muri rusange.

Meya Kayumba yabwiye Imvaho Nshya ko bafite ibintu bitaboneka hose mu Rwanda nk’uburyo bwiza bwo kugeza abantu mu mugi wa Kamembe, batekanye kandi bakahagera vuba, ndetse bakagira n’Ikiyaga cya Kivu kitaboneka hose mu Rwanda usibye mu nkengero z’Intara y’Iburengerazuba gusa.

Ati: “Dufite Ikibuga mpuzamahanga cya Kamembe aho indege ya Rwandair ihagirira ingendo za buri munsi. Hari kandi Ikiyaga cya Kivu kibereye ijisho n’akayaga keza gaturuka mu Kivu bigatuma uhageze anezezwa n’ibyo byiza akaruhukira mu mahoteri meza ari Rusizi kandi hari n’izindi hoteri ziteganyijwe kubakwa.”

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere mu bufatanye n’abikorera biyemeje gushyira ibikorwa remezo mu karere bigamije kunganira ibihari kandi bikarushaho guha isura nziza akarere ku buryo uzajya ahagera agataha azajya ahora yifuza kuhagaruka.

Kayumba yavuze ko uburyo abantu bashobora gusura abatuye ikirwa cya Nkombo gifite Abanyarwanda bafite imico idasanzwe cyane cyane ku mbyino zabo gakondo bihariye.

Akarere ka Rusizi kandi gafite ishyamba rya kimeza rya Nyungwe ryagizwe Pariki aho abantu bashobora gusura ikiraro kihubatse kinagana mu kirere (Nyungwe Canopy walk way) bakagitemberaho bareba ubwiza bwa Pariki n’inyoni zirimo.

Hari umushinga wo kuzajya batembereza abantu mu Kiyaga cya Kivu aho mu bufatanye bw’Akarere ka Rusizi na RTDA na Minisiteri y’Ibikorwa remezo bazazana ubwato bushobora gutwara abantu 150 bubasha no bugapakira imodoka 6 ku buryo gutembera mu mazi bizaba byoroheye benshi bakunda kugenda mu mazi no gusabanira mu mazi.

Kayumba arashimira abikorera kuba bagira uruhare mu kugira umugi wabo neza agatanga urugero rw’isoko rya Kijyambere biteganyijwe ko rizarangira mu Kuboza 2019 ndetse n’izindi nyubako zizamurwa habayeho ukwishyira hamwe yo nkingi y’iterambere.

Sebudodo Ramazani atuye mu Mujyi wa Kamembe agakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Bukavu, yatangarije Imvaho Nshya ko ashimishwa n’iterambere Akarere ka rusizi kagenda kageraho agira n’icyo avuga ku iterambere ry’abaturage.

Ati: “Nkorera Bukavu ariko nshimishwa n’uko iyo ngeze mu Rwanda mpita mbona impinduka zijyanye n’isuku usanga mu Rwanda inyubako nziza zirimo kubakwa ndetse n’abanyamahanga bakaba bahitamo kurara mu Rwanda aho kujya Bukavu”.

Akomeza avuga ko ibi byose bizanira abatuye Akarere ka Rusizi amafaranga kandi bigaturuka ku buyobozi bwiza bwimakaje umutekano mu gihugu, ibikorwa bikaba bigenda neza.

Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’igihugu cy’u Burundi, ibi bigatuma haba ubucuruzi butuma Abanyarusizi babona amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem usanga ubukerarugendo buzazamura imibereho y’abaturage

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.