Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rusizi: CIMERWA yiyemeje gukomeza kwita ku bakomoka ku bakozi bayo bishwe muri Jenoside

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya May 13, 2018

Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima, Cimerwa, ruherereye mu karere ka Rusizi, buravuga ko buzakomeza gukora ibishoboka byose mu kwita ku bana b’imfubyi basizwe n’abari abakozi b’uruganda bishwe muri Jenoside.

Bhekizitha Wiseman Mthembu, Umuyobozi w’uruganda rwa Cimerwa avuga ko bazakomeza kwita kuri aba bana (Foto Ingabire A)

Bhekizitha Wiseman Mthembu, Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA avuga ko bazibanda cyane ku bana basoza amashuri ntibabashe guhita babona akazi, mu rwego rwo kubarinda ubushomeri banabafasha kwiteza imbere no kwiyubaka muri rusange.

Yagize ati: “Ni byo koko uruganda rwa CIMERWA rufite abakozi barwo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, nk’ikigo twiyemeje ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka ku babyeyi bakoraga muri iki kigo.

Kandi twarabitangiye kuko hari abo twubakiye amazu mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza, hagamijwe kandi kubafasha kwiyubaka. Ikindi umwaka uko utashye twibuka abo bakozi mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe, no kwereka imiryango yabo ko uruganda rwa Cimerwa rubari hafi.”

Bamwe mu barokokeye muri uru ruganda, bashimimye cyane ubuyobozi bw’uru ruganda kuba rugiye guha abana barangiza akazi, bakabarinda ubushomeri.

Uwitwa Bapfakurera Jean yagize ati “Cimerwa ndayishima ubwayo ko yakomeje gufata abarokotse Jenoside mu mugongo cyane ko hari abana yubakiye, kuba uruganda rwemeye gutanga akazi ku bana barangiza kwiga na byo ni igikorwa kiza cy’urukundo umuntu atabura gushima, dore ko hanze aha hari n’ikibazo cy’ubushomeri.

Kuba umuntu yaragizwe imfubyi akiri mutoya, yarangiza amashuri akabura akazi birababaza, bizaba bishimishije kumva umwana akora mu ruganda umubyeyi we yakozemo, ni byiza cyane iyaba n’abandi bakoraga nka Cimerwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yashimiye ubuyobozi bw’uruganda Cimerwa ku bufatanye bagirana n’Akarere mu kwita ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Uruganda Cimerwa turushimiye ubufatanye rudahwema kutugaragariza, by’umwihariko mu kwita ku miryango y’abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, kuba bagiye kujya batanga akazi ku barokotse ni igikorwa cy’ubutwari, twizera ko bizatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza. Dusaba n’abandi bafatanyabikorwa dufite muri aka karere gutera ikirenge mu cy’uru ruganda.”

Usibye gutanga akazi ku bana bakomoka ku babyeyi bakoreye uru ruganda, bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, uru ruganda rumaze no kubakira abarokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu enye zijyanye n’igihe.

Ubuyobozi bwa Cimerwa buvuga ko abakozi barwo basaga 80 ari bo bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.