Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Rusizi: Basabwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 06-10-2018 saa 11:35:51
Abaturage bo mu murenge wa Muganza bavuga imyato gahunda y'ubwisungane mu kwivuza(Foto Ingabire A)

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, arasaba abaturage ayoboye kwitabira kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo hatazagira urwara akabura ubuvuzi.

Kayumba yabibukije ko ufite ubwisungane mu kwivuza atarembera mu rugo.

Yunzemo ati “Mwashyiriweho uburyo bwiza bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho ushobora kwishyurira kuri telefoni yawe, umuryango ufite mituweli ubaho neza”.

Abaturage bo mu murenge wa Muganza bavuga imyato gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Foto Ingabire A)

Mukamuganga Drocella utuye mu Murenge wa Muganza, asobanura ukuntu yigeze kurwara adafite mituweli bimusaba kugurisha isambu.

Ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni bwiza nge hari umwaka niraye sinishyura kuko navugaga ngo mpora nishyura sindware ikamfira ubusa, naje kurwara banyandikira kumbaga, nakize ari uko ngurishije isambu kuko niyishyuriraga, byampaye isomo ku buryo nsigaye nyitanga mu bambere.”

Habiyambere Emmanuel na we yunzemo avuga ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bamaze kuyigira iyabo kuko bifashisha kugurizanya bakagenda bishyura buhoro buhoro.

Ati: “Twe hano mu murenge wacu wa Muganza twashyizeho amatsinda n’ibibina, dutanga guhera ku giceri k’ijana ku cyumweru aragwira tukayaguriza abacuruzi bakazatwungukira.”

“Ikindi abanyamuryango barimo iyo bafite make turabaguriza bagatanga ubwisungane bakazayasubizaho buhoro buhoro. Biradufasha rero kuko nubwo turi mu bice by’icyaro ariko nta muntu usigara adafite ubwisungane mu kwivuza kubera twese turi mu bibina.”

Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yagize uruhare mu kuzamuka kw’icyizere cyo kubaho kw’abanyarwanda, kuko cyavuye ku myaka 45 kikagera ku myaka 67.

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.