Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Rusizi: Barishimira ko isoko ryari rimaze imyaka 12 ryubakwa batangiye kuricururizamo

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 14-03-2019 saa 13:22:28
Isoko rishya rya Rusizi ryatangiye gucururizwamo ( Foto Ingabire A.)

Isoko rishya rya Rusizi riherereye mu Murenge wa Kamembe ryatangiye gukora ryitezweho koroshya ubuhahirane n’ibibazo bikunze kugaragara muri uyu mugi birimo ubucuruzi bw’akajagari bikemuke.

Rimaze imyaka 12 ryubakwa, abatuye muri uyu mujyi wa Rusizi bavuga ko bishimira ko ryuzuye bakaba baratangiye kurikoreramo.

Uwitwa Muyango Donatien utuye mu Murenge wa Kamembe yagize ati: “Isoko ryacu turaryishimiye cyane, twumvaga amasoko yubatswe nyuma yaratashywe bikadutera ipfunwe, ubu tugiye gukuribyaza umusaruro. Ngewe ndi umucuruzi w’ibyuma by’umuziki, twakoreraga mu nyubako zitajyanye n’igihe tukagira impungenge ko n’inzu zishobora gushya bikadutera igihombo, turashima kandi abagize igitekerezo cyo kuryubaka kuko rizadufasha kwiteza imbere”.

Uwineza Shadia na we yunzemo ati: “Iri soko rizatuma ubuhahirane burushaho kugenda neza, ngewe nari narajyanye ibikorwa by’ubucuruzi bwange kubera kubura aho nkorera nisanzuye, ariko namaze gufata iseta, kandi ryubatswe neza abanyamahanga bazajya batugurira kuko twegeranye n’imipaka. Tugiye gukora cyane twiteze imbere birushijeho”.

Imishinga yadindiye

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko aka karere kagiye gushyira imbaraga mu mishinga yadindiye, agasaba abaturage kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa bagakura amaboko mu mifuka kuko ibikorwa byose bishyirirwaho kugira ngo umuturage azamuke mu iterambere.

Ati: “Dufite imishinga yari yaradindiye dushaka ko iva mu nzira, muri yo hari harimo isoko rinini ry’Akarere ka Rusizi ubu ryuzuye ryatangiye gukora, turasaba ko imirimo itari yarangira yakwihutishwa, ikindi dusaba ni uko abaturage baribyaza umusaruro hagiye haba ibura ry’amaseta kubera kubura aho abantu bakorera bisanzuye. Ubu rero izo mpungenge turazibamara”.

Isoko rishya rya Rusizi ryatangiye gucururizwamo ( Foto Ingabire A.)

 

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.