Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rusizi: Barishimira iterambere bakesha kubera guhinga no korora kijyambere

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 09-07-2019 saa 09:18:34
Abahinzi n'aborozi bo mu karere ka Rusizi barishimira umusaruro babonye watumye bazamuka mu bukungu (Foto Ingabire A)

Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Rusizi barishimira intambwe bamaze gutera mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kuko basigaye babikora mu buryo bwa kijyambere n’umwuga bakabona inyungu ishimishije.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko mbere ubuhinzi n’ubworozi byakorwaga mu buryo bwa gakondo aho bari bamaze kuzinukwa guhinga no korora kuko nta musaruro wabonekagamo, ariko ubu aho Leta yabafashije kongera umusaruro bashyize mu bikorwa n’inama zibafasha kubona umusaruro mwinshi, barihaza basagurira n’amasoko.

Habamenshi Fidèle atuye mu murenge wa Giheke, aragira ati “Ndi umuhinzi umurimo mazemo imyaka igera kuri 20 nkora, turashima ikigo k’igihugu k’ubuhinzi n’ubworozi kadufashije kitwegereza abajyanama mu buhinzi, n’abagoronome babyigiye baradufasha batwereka uko tugomba guhinga bijyanye n’igihe.

Icyo gihe nahisemo guhinga imboga zibasha guhaza isoko ry’imijyi ya Rusizi na Bukavu inzozi zange zabaye impamo kuko ubu naguze imirima ingana na hegitari 2 naguriramo ubuhinzi bw’imboga maze kugera ahashimishije kuko nubatse inzu ifite agaciro ka miriyoni 4 kandi nkomeje kwiteza imbere.”

Dushimimana Daphrose, umworozi mu murenge wa Butare yunzemo ati “Nge nahisemo korora by’umwuga kuko umurenge wacu ntiweraga kandi nari mfite amasambu menshi, ariko nayafataga nk’aho ntacyo yari amariye kuko nakoreraga mu gihombo simbone n’imbuto nabibye.

Naje kumva ko haje inka za kijyambere za firizone nange nororaho ngo ige impa ifumbire, ubu zimaze kuba inka 8 imirima yange irera neza kuko mfite ifumbire ihagije mvanga n’imvaruganda”.

Kayumba Ephrem, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, ashima abahinzi n’aborozi ko biyemeje kugendera ku murongo mwiza wo gukurikiza amahame ya leta mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, bikaba bimaze gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ubuhinzi n’ubworozi bidufitiye akamaro, twashyize imbaraga mu kuzamura uru rwego, abahinzi bigishijwe gutubura imbuto zijyanye n’igihe, aha twavuga urutoki n’imyumbati, begerezwa n’imbuto z’ibigori n’ibishyimbo hamwe n’amafumbire mvaruganda.

Byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera, aborozi nabo Girinka yatanze umusaruro ku buryo dufite umukamo ushimishije, ibi bigaragarira aho dusigaye dufite amakaragiro mu karere kacu atunganya umukamo ukagezwa ku isoko yujuje ubuziranenge, izi nka kandi zatumye abaturage babona ifumbire imirima yabo irera biteza imbere.”

Imibare igaragaza ko 70% by’abatuye mu karere ka Rusizi ari abahinzi n’aborozi.

Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Rusizi barishimira umusaruro babonye watumye bazamuka mu bukungu (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.