Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rusizi: Barishimira amazi meza begerejwe bagaca ukubiri n’umwanda

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 15-01-2019 saa 08:02:18
Rusizi: Barishimira amazi meza begerejwe bagaca ukubiri n'umwanda

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo barishimira amazi meza begerejwe bigatuma batongera guhura n’indwara bahuraga na zo zishingiye ku mwanda.

Aba baturage bavuga ko baruhutse urugendo rw’amasaha ane bakoreshaga bajya gushaka amazi yo kunywa.

Mukamugema Chance utuye mu Murenge wa Nyakarenzo ati: “Kutagira amazi byatumaga abana bacu barwara indwara nk’inzoka, ubuheri n’izindi, ubu turishimye dufite amazi meza, turoga buri munsi abana bacu tukabagirira isuku, twambara neza imyenda imeshe, ubuzima bwacu bumeze neza ntitugisiragira kwa muganga tujya kwivuza indwara zituruka ku mwanda”.

Niyonzima Damien na we atuye mu Murenge wa Nyakarenzo avuga ko bagiye kuyabyaza umusaruro biteze imbere. Ati: “Hano nta mushinga w’aho kwakira abantu wari uhari kubera ko bisaba amazi meza mu rwego rwo kunoza isuku nge ngiye gushinga resitora nge nshuruza ibinyobwa n’ibiribwa bihiye niteze imbere, aya mazi aje twari tuyakeneye, tugiye kuyabyaza umusaruro”.

Nsigaye Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko akarere kihaye ingamba zo kwegereza amazi meza imiryango yose ituye aka karere; biteganyijwe ko mu myaka irindwi iri imbere izaba yagejejweho amazi meza.

Akomeza ati: “Hano mu Karere ka Rusizi twari dusanzwe dufite ikibazo k’ibura ry’amazi ariko ubu kimaze gukemuka kandi n’aho batarayabona arabageraho vuba, twabasaba kuyafata neza kuko hano mu karere tugira imbogamizi z’abajya bangiza amatiyo ugasanga n’abafite amazi barayabuze, ibyo bikorwa remezo biba byatwaye amafaranga atari make kandi ni yo babyangije bongera gusubira muri bya bibazo ibura ryayo ryabatezaga”.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abatugare bose bazaba bamaze kugezwaho amazi meza kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Abamaze kuyegerezwa na bo barashishikarizwa kuyafata neza bagira uruhare mu kubungabunga amatiyo.

Ikindi bibukijwe ni ukubahiriza ibiciro byashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); aho ijerekani igurishwa amafaranga 25.

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.