Rusizi: Barashima amatara yo ku mihanda yaciye ubujura buciye icyuho

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 10-05-2019 saa 17:28:42
Amatara yo ku mihanda yabakijije umwijima n'ubujura buciye icyuho

Abatuye Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi barashima ubuyobozi bwabakijije umwijima ku mihanda wahaga urwaho abajura, ugatuma batagenda mu ijoro.

Ubu amatara yo ku muhanda yababereye igisubizo kuko bituma bakora imirimo yabo mu bwisanzure batuje kuko baba bizeye umutekano.

Iyamuremye Yohani wo mu Kagali ka Cyangugu avuga ko birirwaga bashakisha imibereho ariko ibyo batahanye rimwe na rimwe bakabyamburwa n’insoresore, ubundi zikabakubita.

Ati, “byaterwaga ahanini n’umwijima w’icuraburindi kuko nta matara yo ku muhanda yari yakaje, ubu umujyi wose uraka twarabyishimiye dufite umutekano hari urumuri ruhagije ku buryo nubigerageje arafatwa agahanwa, ubu dukora imirimo yacu dutuje mu mayira tugana mu mago yacu nta kibazo kuko urumuri rwatumye ubujura buhagarara. ”

Mukankusi Emiliene nawe atuye mu Murenge wa Kamembe mu Kagali ka Kamashangi, we ni umucuruzi. Yakoraga kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, agataha hakibona.

Ati, “Byarampombyaga kubwo gutinya abasambo nashikujwe ibyo nahashye inshuro nyinshi n’ibikapu nambuwe ntibigira umubare, aho amatara yaziye ndakora nkataha saa mbili z’ijoro maze umwaka nta mujura mpuye na we aho, abo bajura bakundaga kudutegera hari amatara hose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, asaba abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerejwe bagira uruhare mu kubibungabunga, abashishikariza gukora cyane kandi bakajya batanga amakuru ku gihe kugirango barusheho kugera ku iterambere

Yakomeje ati, “Twashyize amatara ku mihanda mu Mujyi wa Rusizi no mu nkengero mu rwego rwo guha uyu mujyi isura nziza no guhagarika ibikorwa by’ubujura buciye icyuho kuko umuturage agomba gukora imirimo ye mu mudendezo akagera ku iterambere nta nkomyi iyo ari yo yose.”

Yunzemo ati, “Ubujura twarabuhagurukiye twifashishije irondo ry’umwuga rikora amanywa n’ijoro ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ubu umujyi umeze neza ariko dusaba abaturage kutirara igihe babonye uwo ari we wese ushobora kubahungabanyiriza umutekano gutanga amakuru yaba ku nzego z’ubuyobozi no kubashinzwe umutekano uwo muntu agakurikiranwa agahanwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko butewe ishema no kurushaho guha icyerekezo uyu mujyi watoranijwe nk’umwe mu mijyi itandatu yunganira Umurwa Mukuru Kigali, abaturage bakaba basabwa kubibyaza umusaruro bakora cyane, kandi barushaho kubigira ibyabo birinda uwo ari we wese wabisenya.

Amatara yo ku mihanda yabakijije umwijima n’ubujura buciye icyuho

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.