Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rusizi: Banejejwe no kubona abadepite bitoreye umwaka utarashira

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 15-02-2019 saa 12:13:46

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi baratangaza ko bishimiye kubona Abadepite babasura mu gihe gito babatoye, bakaba bashima intambwe bateye yo kubasanga bakaganira.

Ntaganda Mathias atuye mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yagize ati “Ni igitangaza gikomeye kubona abadepite dutoye ejo bundi badusuye aho turi tukungurana ibitekerezo.”

Uyu mugabo yunzemo ati, “Intumwa zacu ubundi (abadepite) twababonaga badusaba amajwi n’abagerageje kuza bakaza hashize nk’umwaka tubatoye, ubu rero biragaragara ko hari impinduka mu mikorere kuba badusuye gutya biradushimishije.”

Yankurije Alphonsine na we atuye mu Murenge wa Kamembe yunzemo ati “Baje mu gihe gito baradusura nk’abaturage turicara tujya inama, hari ibyo badusabye twiteguye kubishyira mu bikorwa nabo hari ibyo twaberetse dukeneye birimo ibikorwa remezo n’ibindi byifuzo binyuranye batwijeje kutuvuganira bigakemuka.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’arc avuga ko kwegera abaturage ari inshingano bafite kikaba ari igikorwa kiri kuba mu gihugu hose hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo igihugu gikomeze kugira iterambere rirambye

Aragira ati ”Turabashima ko mwatwizeye mukatugirira icyizere cyo kubahagararira uko turi 80 muri miliyoni cumi n’imwe, twe twaje mu Murenge wa Kamembe kugira ngo tumenye uko mubayeho twumve ibyifuzo byanyu, kuko mu nshingano dufite ni ugukora ibyo mwadutoreye.

Ibibazo twagaragarijwe turabikorera ubuvugizi ariko namwe ibyo tubifuzaho turifuza ko byashyirwa mu ngiro aribyo isuku kuko ariyo soko y’ubuzima, kurya neza indyo yuzuye, n’imibanire myiza kubagize imiryango, ibyo ni byo bigaragaza umunyarwanda ushoboye igihugu gikeneye ejo hazaza.”

Ubwo basuraga Umurenge wa Kamembe bimwe mu byifuzo bashyikirijwe n’abaturiye uyu murenge birimo ibijyanye no kwegerezwa ibikorwa remezo nk’imihanda mu nkengero z’Umujyi wa Rusizi, no gukorerwa ubuvugizi ku batuye mu mujyi bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, abadepite bakaba bijeje abaturage kubakorera ubuvugizi n’inzego zibishinzwe.

Abadepite batowe mu kwezi kwa cyenda 2018, uko ari 80, bose bakaba babarizwa mu mitwe ya politiki kuko nta mukandida wigenga wabashije kubona amajwi amuhesha insinzi.

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.