Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rusizi: Ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bafatiwe ingamba

Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Ku ya 25-01-2018 saa 08:09:04
Bamwe mu baturage b'umurenge wa Nkungu bakoze umuhanda Nkungu-Cyamudongo ntibishyurwe barizezwa ko bazishyurwa

Nyuma y’igihe kirekire mu karere ka Rusizi havugwa ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bakigendera kandi bo barishyuwe, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bwahagurukiye icyo kibazo.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nkungu bakoze umuhanda Nkungu-Cyamudongo ntibishyurwe barizezwa ko bazishyurwa

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, yavuze ko nyuma yo kubona ko iki kibazo cyatangiye kera kandi cyari kimaze igihe kirekire gikenesha abaturage baba bakoze ariko ntibahembwe kandi we yarayafashe akigendera, hafashwe ingamba z’uko batazongera kwishyura rwiyemezamirimo amafaranga ya nyuma aterekanye aho yishyuriye abaturage yakoresheje.

Ibi ngo ni ingamba zashyizweho mu masezerano akarere kagirana na ba rwiyemezamirimo mbere yo gutangira akazi, haba harimo ingingo ivuga ko akarere kadashobora kumwishyura amafaranga ya nyuma katarabona aho yishyuriye abaturage.

Ku kibazo cy’abaturage bavuga ko n’ubu hari ba rwiyemezamirimo babambuye, uyu muyobozi avuga ko ibi ari ibibazo bya kera mbere y’uko iki kemezo gifatwa, aha ngo mbere hakaba harimo intege nke z’ubuyobozi kuko rwiyemezamirimo yafataga amafaranga yose batabanje kureba niba yarishyuye abaturage, ugasanga arayajyanye, ba baturage basigaye mu gihirahiro, akenshi akanajya kure aho batazamubona bagakena barakoze.

Yagize ati:“Ubu rero mu ngamba zafashwe ni uko twebwe mu masezerano mashya dushyiraho umukono tuba dufitemo iyo ngingo ivuga ko rwiyemezamirimo atazabona amafaranga ya nyuma atarakemura ikibazo cy’abaturage, akatwereka aho yabishyuriye bikanemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Turizeza abaturage ko nta muntu uzongera gukora ngo yamburwe na rwiyemezamirimo rwose kandi hari n’ahandi henshi byagiye bikemuka.”

Ku byerekeranye na ba rwiyemezamirimo bagiye bambura abaturage bakaburirwa irengero kandi bo barishyuwe yose, Mushimiyimana avuga ko aho bigaragaye ko uwambuye abaturage adafite aho abarizwa hazwi, guhera mu ngengo y’imari ya 2015-2016 batangiye gushyiramo ayo mafaranga, aho bigaragaye kikitwa ikibazo cy’ubuyobozi bakishyurwa n’ubuyobozi, mu gihe uwabambuye aba agishakishwa yazaboneka akaryozwa amafaranga y’abaturage.

Ibi yabivuze mu gihe hari abaturage bo mu murenge wa Nkungu bagera kuri 70 bavuga ko bakoze umuhanda Nkungu-Cyamudongo ariko ntibishyurwe, uyu muyobozi akavuga ko na cyo kigiye gukurikiranwa bakishyurwa.

Nyuma y’ikiganiro n’uyu muyobozi, bamwe mu batuye umurenge wa Nkungu baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko bishimiye cyane icyo kemezo, kuko ngo bababazwaga cyane no kwiyuha akuya ukorera amafaranga, ayo wakagombye guhembwa rwiyemezamirimo akayitwarira.

 

Umwanditsi:

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.