Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rusizi: Amazi meza begerejwe yabakijije indwara zari zarabazengereje

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 15-07-2019 saa 12:49:36
Mu murenge wa Nkanka barashima amazi meza begerejwe (Foto Ingabire A)

Abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge Nkanka, barishimira ko begerejwe amazi meza, bagaca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda zari zarabazengereje.

Bavuga ko iki ari igikorwa remezo k’ingenzi mu mibereho y’abaturage, bagahamya ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza igihugu gifite ubuyobozi bwiza, buhora burajwe ishinga n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Kajevuba Dennis, utuye muri uyu murenge wa Nkanka aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Twegerejwe amazi meza adukura mu bwigunge hano mu murenge wacu, nta mazi meza twagiraga, bikadutera ibibazo bishingiye ku ndwara twaterwaga n’isuku nke.

Nta mazi nta buzima umuntu aba afite, twavomaga ibirohwa, amazi mabi mu mubande bikatuvuna iyo soko kandi ikajya ikama ku zuba, ubu rero twegerejwe amazi meza ibyo bibazo byararangiye turi kuyabyaza umusaruro twimakaza umuco w’isuku iwacu.”

Ruzindana Aimé na we utuye muri uyu murenge yunzemo ati “Turi mu byishimo bikomeye byo kwegerezwa amazi meza, kutagira amazi byatumaga twitwa abanyesuku nke kubwo kubura uko tuyishyira mu bikorwa.

Abana bacu bajyaga ku ishuri batoze imyenda isa nabi kandi natwe twagendanaga ipfunwe, ubu bimeze neza twatangiye no kuyafataho tuyajyana iwacu mu ngo zacu, turashima Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame utwohereza ibyiza tukajyana n’abandi mu iterambere ry’igihugu. Twiyemeje kurinda amatiyo azana amazi iwacu twirinda uwo ari we wese waza gusenya ibyagezweho.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko akarere ka Rusizi kari karahejwe inyuma n’ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ivangura n’irondakarere, ariko ngo kubera Leta y’ubumwe yaje igakuraho akarengane akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere dufite umugi wunganira umurwa mukuru Kigali.

Kayumba Ephrem, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yageze ati “Tumaze imyaka 25 igihugu kibohowe, twari twarimwe uburenganzira bwo kwitwa abanyarwanda, ibyo byatumye dusigazwa inyuma ariko tuza kurengerwa na Leta y’ubumwe duhabwa ijambo, twegerezwa ibikorwa remezo ngo bidufashe kuva mu bukene bwari butwugarije.

Akarere ka Rusizi twegereje abaturage amazi meza, dufite umuhigo aho mu mwaka wa 2024 amazi meza azaba ageze hose muri aka karere, turasaba ko habaho kurinda ibimaze kugerwaho kuko biba byatwaye amafaranga atari makeya kugira ngo bigere ku baturage bose.”

Kwegerezwa amazi meza mu karere ka Rusizi bigeze kuri 76%, mu gihe aka karere kari kuri 2% mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu murenge wa Nkanka barashima amazi meza begerejwe (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.