Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rusizi: Amafaranga 100 bizigamira yababyariye igishoro cy’ubucuruzi bwabateje imbere

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 20-07-2019 saa 16:24:19
Barishimira ko kwishyira hamwe byatumye babona igishoro bakora ubucuruzi buciriritse biteza imbere (Foto Ingabire A)

Abagore bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi baratangaza ko magingo aya bamaze kwiteza imbere, babikesha ubucuruzi bwambukiranya umupaka bakora ku gishoro bakesha amafaranga 100 bagiye bizigamira.

Nyiramana Marie Louange, utuye mu murenge wa Kamembe mu kagari ka kabeza yagize ati “Twagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe biturutse ku bukene bwari butwugarije, dutangira turi abagore 20 dukoteza 100 buri cyumweru, intego yacu kwari uguhuza ubushobozi tukagurizanya. Byarabaye turagurizanya none twese n’abaje nyuma dufite ubucuruzi dukora tukiteza imbere.

Twavuye mu bwigunge, twabonye ko twugarijwe n’ubukene duhitamo kwihuza dukora itsinda ry’abagore 20, tukajya dukoteza igiceri k’ijana buri cyumweru turagurizanya amaze kugwira none tumaze kuba abacuruzi bakomeye mu karere kacu ka Rusizi ducuruza imboga n’imbuto”.

Yunzemo ati “Twibeshejeho kandi abagore benshi bamaze kutugana kubera ko twababereye urugero ko kwiyubaka bishoboka.”

Uwiragiye Domina na we wisunze bagenzi be bimukura mu bukene bwari bumwugarije, avuga ko yari amaze kwiheba ariko ubuzima bwongeye kuba bwiza kuko asigaye abona uko yita ku muryango we.

Yagize ati “Nisunze abagore bagenzi bange mu murenge wacu wa Kamembe bagize igitekerezo cyo kwikura mu bukene, bangurije ibihumbi makumyabiri mpera ku bucuruzi bw’imboga ngenda nzamuka ubu ngeze ku kiranguzo k’ibihumbi magana inani.

Tumaze kuba 120, twiteje imbere twishyurira abana bacu amashuri tukabagaburira kandi ubukene bwarashize kuko ubu mbasha kwibonera amafaranga yo kwishyura inzu mbamo, umwaka utaha nzagura ikibanza ntangire kubaka inzu.”

Nsigaye Emmanuel, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abagore muri aka karere bakomeje gushyira imbaraga mu bucuruzi buciriritse bubafasha kwiteza imbere, abashima umuhate bagira wo kwikura mu bukene.

Yakomeje agira ati “Ni byo koko abagore bo mu karere ka Rusizi bashishikajwe no gukora bagiye bafashanya bo ubwabo bishakamo ibisubizo babona ibishoro baracuruza biteza imbere.

Icyo twakoze ni ukuganira nabo tubigisha ibijyanye no kwizigamira bimaze gutanga umusaruro kuko benshi bamaze gucika kuri wa muco mubi wo gutega amaso umugabo, byatumaga bahora mu makimbirane mu miryango, ubu babanye neza kuko buri wese aba afite ibyo yinjije bagahuriza hamwe kubaka imiryango yabo.”

Umurenge wa Kamembe ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, ni umurenge wiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi aho 70% by’abawuturiye bakora imirimo ishingiye ku bucuruzi bwambukiranya umupaka w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bihana imbibi.

Barishimira ko kwishyira hamwe byatumye babona igishoro bakora ubucuruzi buciriritse biteza imbere (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.