Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Rusizi: Abazunguzayi basabwe kwibumbira mu makoperative ngo babone igishoro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-07-2019 saa 15:59:53
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem (Foto Kanamugire E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burakangurira abakora ubucuruzi bw’akajagari biganjemo abagore mu Mujyi wa Kamembe bazwi ku izina ry’abazunguzayi kwishyira hamwe kugira ngo babashe kongera igishoro kizatuma bakorera mu masoko ya kijyambere aherereye muri uyu mugi bakava mu muhanda.

Abakora ubu bucuruzi biganjemo abagore bavuga ko nta yandi mahitamo bafite kuko nta gishoro cyatuma babona ibibanza mu masoko ahubwo babukora kugira ngo babashe kubona amaramuko.

Niyonsaba Gorethi wo mu Murenge wa Kamembe, yavuze ko acuruza agataro azi neza ko bitemewe n’amategeko ariko abikora kubera ko nta butaka bwo guhinga afite ndetse akaba nta kindi afite cyamubeshaho.

Yagize ati: “Ducuruza agataro hano mu muhanda mu buryo butemewe n’amategeko ariko tubonye aho dukorera twava mu muhanda. Ikibazo ni uko nta gishoro dufite cyatuma dukorera mu isoko rya kijyambere nk’abandi.

N’ibyo tucuruza tubifata amadeni ku bacuruzi bakorera mu isoko rinini badufata bakenda kudufunga twabuze ubwishyu.”

Niyonsaba avuga ko afata amashaza akayacuruza yabona nyungu akayihahisha maze akishyura uwayamuhaye ku ideni. Aramutse abonye igishoro k’ibihumbi nka 100 by’amafaranga y’u Rwanda na we yajya ayatumiza ayo yunguraga abandi akaba aye.

Ati: “Iyo mbonye umpa amashaza y’ibihumbi 10 ngakuramo 11000 nkabona icyo abana bararira. Mbonye igishoro k’ibihumbi nka 100 najya nange nyatumiza ayo nabunguraga nange akaba ayange. Ikifuzo cyange ni ukubona uwamfasha nkabona igishoro nkajya gufata ikibanza mu isoko nk’abandi.”

Ibi abihuriraho na Uwingeneye Patricie wo mu murenge wa Kamembe uvuga ko ubucuruzi bw’akajagari babuhuriramo n’ibibazo byinshi birimo n’impanuka iyo birukanwe n’inkeragutabara.

Ati “Hari igihe wiruka uhetse umwana ugahura n’imodoka cyangwa moto ikaba yakugonga. Usanga twaruze icyo twakora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko amasoko ya kijyambere ari mu Mujyi wa Kamembe arimo imyanya ku buryo uwashaka aho gucururiza yasaba ikibanza akagihabwa.

Bityo ngo akarere kazakomeza kugira inama abacuruza agataro bumve ko guhora birukanka atari byiza.

Ku kibazo cy’abazunguzayi babangamirwa no kutagira igishoro gihagije, Kayumba yavuze ko uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere ari ukubashishikariza kwibumbira mu makoperative kugira ngo biborohere kugana ibigo by’imari iciriritse.

Yagize ati: “Leta igira gahunda yo gufasha abafite ubushobozi buke bw’igishoro, muri izo gahunda harimo no kubabumbira mu makoperative kugira ngo bungikanye ubushobozi.

Niba ucuruza 5000 mukishyira hamwe muri abantu 100 mugakora koperative mugatangira kujya mushyiraho gahunda yo kuzigama, birumvikana muba mufite amahirwe menshi yo gutera imbere mufatanyije.”

Yakomeje agira ati: “Iyo ni yo gahunda nka Leta dushyize imbere. Ubufasha bakeneye mu bijyanye no kongera igishoro, iyo bari mu makoperative biba byoroshye ko bagana ibigo by’imari iciriritse bakabona amafaranga yo kongera igishoro cyabo.

Ikaba ari yo mpamvu tunashishikariza abafite igishoro gito begera inzego z’ubuyobozi kuva ku murenge n’akagari babafashe gukora amakoperative.”

Bamwe muri aba bagore b’abazunguzayi bubakiwe irerero basigamo abana babo igihe bagiye gushaka imibereho. Bavuga ko mu gihe kingana n’ukwezi n’igice rimaze baribonamo inyungu kuko ryabaruhuye imvune bahuraga nazo igihe bakoraga babahetse.

Ababasigaga mu baturanyi na bo bavuga ko basigaye bakora umutima uri mu gitereko kuko mbere batabaga bizeye umutekano wabo n’ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.