Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rusizi: Abarokotse Jenoside barashima ingabo zari ziyobowe na Kagame zabarokoye

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 06-05-2019 saa 15:10:25
Abayobozi batandukanye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Ingabire A)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Mibilizi mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi mu barashima ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabarokoye. Barasaba kandi abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubu butumwa bwatanzwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye i Mibilizi mu karere ka Rusizi. Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka hashyirwa indabo ku rwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 13 y’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Kabera Oswald ni umwe mu barokokeye i Mibilizi, mu buhamya yatanze yagaragaje inzira y’inzitane n’itotezwa ryakorerwaga abatutsi guhera mbere ya 1960 kugeza mu 1994, ubwo Jenoside yakorwaga nyuma y’imyaka myinshi itegurwa, igahitana Abatutsi basaga miriyoni mu gihe cy’amezi 3. Ashima kandi abayihagaritse, ari zo ngabo za RPA, zari ziyobowe na Paul Kagame.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bukomeye hano i Mibirili yatangiye kera kuko mu 1959 Abatutsi barishwe, mu 1973 nabwo biba uko, abandi barameneshwa. Hano hakorerwaga inama zari zigamije gutsemba Abatutsi. Mu matariki abanza ari yo 18 na 20 Mata 1994 twagabweho ibitero twirwanaho turabanesha, ku itariki 30 Mata 1994 hano ku Kiliziya ya Mibirili twagabweho igitero gitwara abasaga ibihumbi bitanu, mbere bari babanje kudukoresha inama batwaka ibikoresho twari dufite batwizeza umutekano. Ni bwo bahise batwiraramo bica abantu, abaganga, abarimu bicwa urwagashinyaguro. Hari n’abo bakuye muri twe babajyana kubajugunya mu cyobo bacyuzuza amazi maze barapfundikira ari bazima, ibyo byose ni ibigaragaza ubukana n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Turashima Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside”.

Akomeza agira ati: “Duterwa intimba no kuba abatarahigwa badatanga amakuru yaba mu bijyanye n’ibyavugirwaga muri izo nama, ndetse n’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bagiye bajugunya hirya no hino bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro, iyo ni imbogamizi dufite ikomeye kandi tubona yabangamira gahunda ya Leta yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge”.

Ndagijimana Laurent ahagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Rusizi, ashima Leta yashyizeho gahunda yo kwibuka kuko uba umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kugaruka ku bubi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hasubirwamo amateka n’ubuhamya kugira ngo bibere isomo abakiri bato bityo bazubake u Rwanda ruzira amacakubiri

Yagize ati: “Itariki ya 30 ni umunsi igitero cy’uwitwa Yusufu Munyakazi, interahamwe yo mu murenge wa Bugarama, yagabye igitero ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi abica urw’agashinyaguro, kubibuka ni ukubasubiza agaciro bambuwe, iyo ingabo za RPA zitaza guhagarika Jenoside ntihari kurokoka n’umwe. Ni yo mpamvu tuzahora tubashima iteka ubwitange bagaragaje.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi myaka 25 ishize mushimirwa ubutwari mwagize bwo kongera kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, dufite inshingano zo gukora ahacu n’ah’imfura zigendeye. Abarokotse mbasabye gutwaza gitwari bagaharanira kubaka ubuzima bwiza, turifuza ko abafunzwe aho bazagarukira bavuye mu magereza kuza bafite umutima wo gusaba imbabazi kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho. “

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yihanganishije abarokotse Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko akarere gashyize imbere kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bafasha abarokotse kongera gukomera no kwiyubaka.

Yagize ati: “Abarokotse Jenoside n’ababakomokaho turabakomeje nk’ubuyobozi bw’akarere, mufite igihugu kandi mutazongera kurenganiramo. Jenoside yakorewe abatutsi yarabaye nta bwo bikigibwaho impaka, Jenoside ntishoboka ubuyobozi butayishyigikiye. Kuba urubyiruko rwarakoze Jenoside ikitabirwa n’urubyiruko n’ibikwerere, ni uko ubuyobozi bwayiteguye bukayibashishikariza bakayishyira mu bikorwa, ni yo mpamvu mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge urubyiruko turwigisha ibyabaye kugira ngo bakure bazi uburemere bw’icyaha cya Jenoside.

Abaturage muri rusange turabasaba kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, abatarahigwaga muri Jenoside turabashishikariza gutanga amakuru, uwaba uzi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside aho bajugunwe mukahagaragaza kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro, iki gikorwa turifuza ko abanyamadini na bo babigiramo uruhare, ni ngombwa ko buri wese agira uruhare mu kubaka ubumwe bw’igihugu bwacu budufasha kuramba”.

Abarokotse Jenoside biteguye kubabarira ababahemukiye mu gihe bateye intambwe bakabasaba imbabazi. Meya ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubashimira ko ibyo bari bafite babitanze ari byo umutima w’imbabazi, abatarahigwaga na bo tubasabye gutera intambwe bagasaba imbabazi bagatanga amakuru bavugisha ukuri kandi basaba imbabazi kuko no kuzisaba bikiza”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi ruherereye mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, ni urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 13 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Mibilizi, urubyiruko rwahawe inshingano zo kumenya amateka ya Jenoside, barwanya ingengabitekerezo yayo, bakoresha ikoranabuhanga mu kurwanya abayifite bakoresha imbuga nkoranyambaga, bima amatwi inyigisho zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo baharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri bityo Jenoside ntizongere ukundi.

Abayobozi batandukanye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.