Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rusizi: Abakuze bakennye bashyizwe mu bishoboye barasaba kurenganurwa

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 18-01-2019 saa 09:11:56
Nyakabuye bijejwe ko ikibazo k'ibyiciro by'Ubudehe kigiye gukemurwa vuba ( Foto Ingabire A.)

Abakuze bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe kandi batishoboye, baravuga ko bituma batagerwaho n’imfashanyo za Leta.

Ubwo abatuye muri uriya murenge basurwaga n’Inama Njyanama y’Akarere, abakuze batishoboye bagaragaje ikibazo bafite cyo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bidahwanye n’imibereho babayemo.

Bamwe bavuze ko bakuze cyane ku buryo nta cyo bakishoborera gukora abandi batagira n’aho barambika umusaya, hakaba n’abavuga ko bahorana indwara zidakira banaba bonyine ku buryo bagombye kwitabwaho by’umwihariko.

Uwingeneye Augustin w’imyaka 87 y’amavuko utuye mu Kagari ka Kiziho, abana n’umugore we w’imyaka 85 y’amavuko, abana be bamwe bagiye gutura kure abandi ntazi aho bagiye gushakira ubuzima, ubwo ibi byiciro byakorwaga ngo yari ahari ndetse anashyirwa mu cya mbere n’abaturage, gusa yatunguwe no gusanga nyuma baramushyize mu cya gatatu.

Yagize ati: “Ku myaka yange sinshobora kugira icyo nikorera kigaragara nta n’urwara rwo kwishima ngira, ariko nababajwe cyane no kubwirwa ngo barebeye mu cyuma basanga ndi mu kiciro cya 3 cy’ubudehe kandi abaturage bari banshyize mu cya mbere, kandi hari ibyo abasaza nkatwe tugenerwa n’Umukuru w’Igihugu bikaba bitarangezeho”.

Uwitwa Ndwaniye ufite imyaka 89 utuye mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Kiziho na we yunzemo agira ati: “Gushyirwa mu kiciro cya 3 byangizeho ingaruka zikomeye cyane kuko nta nka ya Girinka nshobora guhabwa nk’abandi, nta saza neza ingeraho, inzu mbamo igiye kungwaho kandi n’uduti 50 tw’ikawa mfite nta musaruro tugitanga kubera kudafumbirwa no kutitabwaho neza no kubona mituweli ni abagira neza bayimpa”.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Rutagarama Eugène avuga ko koko hari aho bitagiye bikorwa neza bamwe bakaharenganira nk’uko babibonye ubwo Njyanama y’Akarere yasuraga abaturage mu mirenge yose ikagize.

Yagize: “Turabizeza ko bigiye gukosorwa mu gihe cya vuba, ariko tukibutsa abagifite imyumvire yo kujya mu kiciro cya mbere kandi bishoboye guhinduka kuko na bo bagaragaye. Turizeza ko ibyo bibazo byose bizakosorwa”.

Nyakabuye bijejwe ko ikibazo k’ibyiciro by’Ubudehe kigiye gukemurwa vuba ( Foto Ingabire A.)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.