Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rusizi: Abajyanama b’ubuzima bashimiwe uruhare rwabo mu guhashya Marariya

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 28-05-2019 saa 07:15:44
Abajyanama b'ubuzima mu karere ka Rusizi biyemeje kutazatezuka ku ntego bihaye yo guharanira ubuzima bwiza bw'abaturage(Foto Ingabire A)

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi n’ubuyobozi bwabo barashimira abajyanama b’ubuzima ku ruhare bagira mu kubafasha kugira ubuzima bwiza, by’umwihariko uruhare bagize mu guhashya indwara ya Marariya.

Umuturage witwa Zimurinda Dominique wo mu murenge wa Kamembe avuga ku kamaro k’abajyanama b’ubuzima, yagize ati: “Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima ni ingenzi cyane kuko batumye Marariya igabanuka ku bwo kutwigisha uko yirindwa.

Kuba mu myaka yashize yariyongereye natwe tubifitemo uruhare kuko twafataga inzitiramibu ku buntu tukazigurisha izindi tukazijyana mu burobyi, ubu rero twamenye akamaro kazo batwigisha ko inzitiramibu ari iyo kuryamamo atari iyo gukoresha ibindi, ubu twarigishijwe turumva kuko badusura buri munsi bakatwereka uko twahangana na Marariya, n’iyo hari ugaragaje ibimenyetso aravurwa agafata imiti agakira”.

Ikindi abajyanama b’ubuzima bashimwa ni uguca burundu ikoreshwa ry’inzitiramibu mu bworozi bw’inkoko, nk’uko byagaragajwe na Mukansanga Primitive, utuye mu murenge wa Kamembe.

Yagize ati: “Twororeraga inkoko mu nzitiramibu tukazigurisha abanyekongo tugasigarira aho, ubu rero byarahindutse Marariya yaje kutubana nyinshi twigishwa uko yirindwa, badukanguriye kandi kwirinda ibigunda n’ibidendezi birekamo amazi, ibyo byose twiyemeje gushyira mu bikorwa inama baduhaye Marariya igabanya ubukana yari ifite mu myaka ishize”.

Bamwe muri aba bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rusizi, bavuga ko umwuga bakora bawishimira kuko ari uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu guharanira imibereho myiza n’ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda

Uwihoreye Marie Thérèse, umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, yagize ati: “Umwuga dukora turawishimira cyane kuko ari umusanzu twiyemeje gutanga mu rwego rwo kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima buzira umuze.

Turashima Leta idufasha mu kuduha amahugurwa no kutwongerera ubumenyi kugira ngo turusheho kunoza inshingano zacu, twigishijwe uko turwanya Marariya duhabwa kandi umukoro wo kuyirwanya kuko Marariya ni indwara mbi cyane kandi uburyo bwo kuyirinda burahari, dushimira abaturage cyane ko twafatanyije kuyirwanya ubu ikaba imaze kugabanuka ugereranyije n’imyaka ishize. ”

Umukozi mu ishami ry’ ubuzima mu karere ka Rusizi Mukamurigo Médiatrice, na we ahamya uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya Marariya, akaba abashimira cyane.

Yagize ati: “Abajyanama b’ubuzima mu karere dukorana umunsi ku wundi, Leta yashyizeho urwego rwabo hagamijwe kurushaho kwegereza serivise z’ubuzima Abanyarwanda, bose ni abo gushimirwa ubwitange umurava n’ubunyangamugayo.

Hari indwara zimaze gucika kubera uruhare rwabo, ikindi tubashimira cyane ni uruhare bagize mu guhangana n’indwara ya Marariya aho basanga abaturage mu ngo bakabashishikariza kwimakaza isuku, gutema ibihuru bibakikije no kurara mu nzitiramibu, hano mu karere ka Rusizi inzitiramibu zakoreshwaga mu kuroba amafi, kuzubakisha utuzu tw’inkoko kuzigurisha mu bihugu duturanye n’ibindi bikorwa bitajyanye n’icyo baziherewe”.

Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi biyemeje kutazatezuka ku ntego bihaye yo guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.