Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rusizi: Abajyanama b’ubuzima barahiye kudatezuka ku nshingano

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 11-07-2019 saa 14:47:00
Abajyanama b'ubuzima mu murenge wa Muganza biyemeje gukomeza gukora neza (Foto Ingabire A)

Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baratangaza ko batazigera batezuka ku nshingano bahawe zo gufasha abatuye uyu murenge kugira ubuzima bwiza.

Mu nshingano z’ibanze aba bajyanama bavuga ko bashyizemo imbaraga cyane harimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima zirimo kuboneza urubyaro, kurwanya Malariya n’ubukangurambaga ku mirire iboneye ndetse no kugira isuku kugira ngo abaturage bakomeze bagire ubuzima bwiza.

Tumushime Antoinette, utuye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni yagize ati “Umurimo w’abajyanama b’ubuzima ndawukunda kuko wangejeje kuri byinshi, umpa kubana neza n’abaturanyi bange kandi Leta yacu iraduhugura ikaduha ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bikamfasha gutanga serivisi inoze, abaturage bakagira ubuzima buzira umuze bakabasha kubona uko bakora imirimo yabo ya buri munsi ibateza imbere.”

Habiyambere Daniel na we avuga ko kuba ari umwe mu bajyanama b’ubuzima mu murenge wa Muganza byatumye inzozi yari afite zo kuzafasha abantu mu bijyanye n’ubuvuzi ziba impamo, ngo azakomeza gukorana umurava afatanyije na bagenzi be bimakaza ubuzima bwiza.

Yakomeje agira ati “Hari indwara zimaze gucika nka Malariya, indwara zituruka ku isuku nke twavuga nko guhitwa, inzoka, ibiheri n’izindi kandi dutanga ubufasha mu kuboneza urubyaro.

Twiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo gikomeye kigaragara mu murenge wacu cyo kubyara abana benshi dutanga inama urugo ku rundi kandi baragenda babyumva bakatugana tukabafasha.”

Habarugira Wensislass, Umukozi muri serivisi z’ubuzima mu karere ka Rusizi, avuga ko abajyanama b’ubuzima bashimirwa uruhare rwabo mu gutuma serivisi z’ubuzima zigera kuri bose, agasaba abaturage gushyira mu bikorwa inama bahabwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Agira ati “Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi turabashima cyane bakorana ubwitange umurimo wabo bakavura abaturage ku gihe, bigishijwe uko bashobora guhangana n’indwara ya Malariya yari imaze kuba nyinshi mu karere, ubu yaragabanutse kuko bashishikarije abaturage kuyirinda hamwe n’izindi ndwara no kuboneza urubyaro.”

Yunzemo ati “Urwego rwabo ruratanga ikizere k’ejo hazaza h’abanyarwanda kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi nk’akarere tubafasha mu kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo inshingano batorewe bakomeze kuzikora neza.”

Abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Muganza biyemeje gukomeza gukora neza (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.