Rusizi: Abahinzi b’icyayi bakanguriwe kukirinda inkongi y’umuriro

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 11-07-2019 saa 14:18:01
Abahinzi b'icyayi bagaragarijwe n'abayobozi uburyo bwiza bwo kukirinda inkongi mu bihe by'izuba (Foto Ingabire A)

Abahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Shagasha mu Karere ka Rusizi, barakangurirwa kurinda icyayi inkongi y’umuriro muri ibi bihe by’izuba, kuko byagaragaye ko muri aya mezi gikunze kwibasirwa n’umuriro.

Umuyobozi wungirije w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha Rugamba Innocent, mu kiganiro yagiranye n’abahinzi b’icyayi, yabibukije ko kinjiza amadovize menshi, bityo bakwiye kukirinda.

Yagize ati “Turishimira ubufatanye tugirana hagati y’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha n’abahinzi b’icyayi kuko kugifata neza byatumye tuba aba kabiri mu cyayi kiryoshye, ariko n’ubwo bimeze gutyo turabasaba kukirinda inkongi z’umuriro.

Igihingwa k’icyayi cyacu gikikijwe n’amashyamba kandi abaturage bakaba bayatwikamo amakara umuriro ushobora gutwika ishyamba icyayi na cyo kigafatwa, ikindi kandi umwotsi na wo wangiza umwimerere wacyo kuko ujya ku mababi agatunganywa ukinyweye akumva harimo umwotsi kigahita gitakaza agaciro ntigikundwe kikaduhombera.”

Yakomeje agira ati “Turifuza ubufatanye n’abayobozi badufashe kugira ngo tugifate neza tukibungabunga. ”

Abahinzi b’icyayi bavuga ko bashimira impanuro bahawe bakaba bagiye kuzikurikiza kugira ngo icyayi cyabo kitazatakaza umwimerere, cyangwa kigashya.

Nzubahamungu Pierre, utuye mu murenge wa Nkungu mu kagari ka Shagasha yagize ati “Ndi umuhinzi w’icyayi, turashima inama duhawe zo kubungabunga icyayi cyacu, ntabwo twari tuzi ko umwotsi ushobora kwangiza umwimerere w’igihingwa cyacu kitwinjiriza amafaranga aduteza imbere.

Ngiye kubyigisha abandi kugira ngo ubu butumwa bugere kure kandi tukirinde inkongi dukomeze tube mu b’imbere mu kugira icyayi kiryoshye. ”

Kayumba Ephrem, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, avuga ko ubuyobozi bw’aka karere buri gukora ubukangurambaga bwo kwirinda inkongi z’umuriro zikunze kuboneka mu bihe by’izuba, akavuga ko abazafatwa ibihano byabateganyirijwe, ari yo mpamvu bagomba kwirinda.

Yagize ati “Impeshyi yageze aho izuba riba ryacanye, hano mu karere ka Rusizi dukora ku mashyamba yaba aya kimeza n’andi yatewe n’abantu, turi mu bukangurambaga bwo kuyabungabunga twirinda inkongi z’umuriro.

Cyane cyane abegereye igihingwa k’icyayi basabwa kukirinda kugira ngo kidatakaza umwimerere wacyo tukaba twabihomberamo twese kuko tuzi neza umumaro kidufitiye, twirinde inkongi z’umurimo turinda icyayi cyacu.”

Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe n’abayobozi uburyo bwiza bwo kukirinda inkongi mu bihe by’izuba (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.