Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Rusheshangoga agiye gutangira imyitozo muri APR FC

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 08-06-2018 saa 06:29:56
Rusheshangoga Michel wakiniraga ikipe ya Singida FC ashobora gutangira imyitozo muri APR FC yahoze akinira

Ku wa Mbere tariki 11 Kamena 2018, Rusheshangoga Michel  ukina nka myugariro ku ruhande rw’iburyo  azatangira imyitozo  mu ikipe ya APR FC yahoze akinira  mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Singida FC  yo muri Tanzania.

Rusheshangoga Michel wakiniraga ikipe ya Singida FC ashobora gutangira imyitozo muri APR FC yahoze akinira

Uyu mukinnyi akaba avuga ko akomeje kugirana ibiganiro n’amakipe amwifuza arimo n’iyi kipe ya APR FC yahoze akinira. Uyu myugariro yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 03 Kamena 2018 ari kumwe na Usengimana Danny bakinanaga muri Singida FC.

Nyuma y’umwaka, Rusheshangoga yemeza ko batazasubira muri Tanzania mu ikipe itarigeze ibaha ibyo yabemereye. Ajya muri Singida FC   yari yaguzwe  ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika asanga miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe ashobora kongera  gukina mu Rwanda, Rusheshangoga aravuga ko agiye gutangira imyitozo yo kumufasha kuguma mu bihe byiza.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya ari mu kiruhuko i Muhanga,  Rusheshangoga yagize ati “Nge nabwira abantu ko nkiri i Muhanga mu kiruhuko mu rugo, nimvayo nzagaruka i Kigali ku wa Mbere nshake ikipe nakoramo imyitozo”.

Yakomeje yerekena ko azatangira imyitozo mu ikipe izamuha amahirwe ariko ku mwanya wa mbere haza APR FC yahozemo.

Rusheshangoga ati “Ujya gusaba abantu uzi ko umutoza waho ari inshuti cyangwa se mubanye neza ku buryo nta kibazo ariko nka APR FC ni ikipe nabayemo urumva nta kibazo kujya gukoramo imyitozo”.

Uyu myugariro yanaboneyeho guhakana amakuru avuga ko yaba yaramaze kugurirwa inzu n’ikipe ya APR FC.  Ati “Biriya byose ni ukubeshya nta n’umuntu n’umwe twigeze tuvugana ahubwo ninza nzareba ikipe tuvugane ntangire imyitozo”.

Amakuru avugwa hanze aremeza ko Rusheshangoga ashobora gutungurana yerekeza muri Rayon Sports mu gihe APR FC ifite umukinnyi nka Ombalenga Fitina bakina ku mwanya umwe kandi akaba ameze neza bityo kubona umwanya wo gukina bikaba byamugora.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.