Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Rusatira: MINICOM yaremeye Mukarutesi warokotse Jenoside

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya Apr 18, 2019

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM  yibuka abakozi bahoze bakorera  ikitwaga MINICOMART, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,  hakorwa ibikorwa bitandukanye, nko gusura imiryango y’abahoze ari abakozi b’iyi Minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyiremera, akaba ari muri urwo rwego haremewe uwarokotse Jenoside witwa Mukarutesi  Clotilde.

Aba ni abakozi ba MINICOM imbere y’ikiraro k’inka y’uwo baremeye (Foto MINICOM)

Ibindi muri ibyo bikorwa harimo gukusanya ubuhamya butandukanye bw’iyi miryango no gukomeza gukurikiranira amakuru yabo hafi, hagamijwe gukomeza kubaba hafi.

Umwe mu baremewe na MINICOM, ni umubyeyi wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Mukarutesi  Clotilde, utuye mu murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

Uwo mubyeyi avukana na  nyakwigendera Kabandana Pangarasi, wahoze ukora muri MINICOMART, akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi.  Mu gihe abakozi ba Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda basuraga uyu mubyeyi, yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba umurava, ubumuntu, ndetse no gukunda umurimo byarangaga musaze we hari abakibyibuka, cyane cyane urwego yahoze akorera.

Emmy Ngabonziza, umwe mu bayobozi bari baturutse muri MINICOM, ni we wagejeje ubutumwa kuri uyu muryango, awumenyesha ko utari wonyine, ko kandi MINICOM izakomeza kubaba hafi, umunsi ku wundi.

Yagize ati: ”Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihombo ku miryango yacu, ndetse no ku gihugu cyacu,  ariko kandi abarokotse, turi kumwe igihe cyose, ni nayo mpamvu tubasura, kugira ngo turebe umunsi ku munsi uko mumeze. Dushima cyane ubutwari bwanyu, ukwihangana, bituruka ku banyu mwabuze, abandi bagasiga ari imfubyi, abapfakazi ndetse n’abasigiwe ubumuga, akaba ari byo byabaye ipfundo ryo kongera kubaho kw’u Rwanda nk’igihugu, ariko mumenye ko turi kumwe.”

MINICOM yasaniye uyu mubyeyi inzu abamo ubu, yubakirwa ikiraro, ndetse ashyirirwamo n’inka izajya imukamirwa.

Mu bakozi ba MINICOMART 26 bazize Jenoside yakorewe Abatusi, 18 ni bo imiryango yabo yamaze kumenyekana, abandi 8 iyi Minisiteri ivuga ko itarabasha kumenya niba imiryango yabo ikiriho, n’ubwo igikomeje kugenda ikusanya amakuru, kugira ngo ibashe kugera kuri iyi miryango.

Amazina  y’abo imiryango yabo itaramenyekana, n’imirimo bakoraga muri MINICOMART kuri ubu yahindutse  MINICOM, ni Bazatoha Pierre Célestin wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Kibuye; Mukarwego Francine wari umukozi muri MINIMART; Rwigema Silvère wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Gikongoro ; Karokora Claudien wari ushinzwe Politique Economique; Haguma Etienne wakoraga muri Division ya Importation; Gashumba David wari Umushoferi; Ruranganwa Alfonse na we wari Umushoferi, na Nahayo Jean Baptiste wari Umuparanto.