Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ruremesha yasabwe gufasha Musanze FC kuza mu makipe 7

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Aug 23, 2018

Musanze FC yamaze kwemeza bidasubirwaho Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru wayo imusaba gufasha iyi kipe kuzasoza  mu makipe 7 ya mbere mu mwaka utaha w’imikino wa 2018-2019 mu gihe ushize wa 2017-2018 yasoje ku mwanya wa 9 n’amanota 35.

Umutoza Ruremesha Emmanuel wasabwe gufasha Musanze FC kuza mu makipe 7 ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2018-2019

Tariki 21 Kanama 2018  ni bwo Ruremesha yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kwitwara neza mu gihe azaba ayirimo.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ruremesha yagize ati Mu mwaka wa mbere bansabye kutarenga umwanya wa karindwi, umwaka wa kabiri bansaba kuba uwa kane byaba byiza tukagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Banyijeje ko ibikenewe byose nzabibona, ubushobozi nibuba ikibazo nabo bazaba bakibona”.

Masumbuko Moussa, umunyamabanga mukuru wa Musanze FC we abanza gusobanura ko Ruremesha yari kuba yarasinye kera ahubwo byagiye bitinzwa n’ubushobozi bwabanje kuba ikibazo kubera akarere kari kataratanga ingengo y’imari yagenewe ikipe.

Masumbuko avuga ko nyuma yo kubona umutoza bagiye gufatanya gushaka abakinnyi beza. Ati Mu bihe byashize twakunze kunengwa n’abatoza  ko komite ariyo yajyaga igura abakinnyi, ubwo rero mu biganiro twagiranye n’umutoza nawe yadusabye kubyirinda, ni we uzabyikorera kuko azi abamufasha. Yatubwiye ko hari abo afite barimo baganira. Natwe twabwiye akarere ko dukeneye amafaranga yo kugura abakinnyi  kandi birakorwa mu buryo bwihuse”.

Masumbuko yanaboneyeho  guhakana amakuru yavugaga ko Ruremesha yasabye ko yakwizanira umutoza wo kumwungiriza ariwe Barraka Hussein.

Ati “Abatoza dufite basanzwe barimo Moussa Kumbi Billy bafite amasezerano, henshi barabikora bijyanye n’ubushobozi bwabo nk’i Burayi ariko ujyanye n’ubushobozi bwacu, gusesa amasezerano y’umukozi byumvikanisha ko ugomba kwishyura igihe cyari gisigaye mukorana”.

Mu rwego kandi rwo kwiyubaka Musanze FC ikaba iri hafi gusoza ibiganiro byo kongerera amasezerano Habyarimana Eugene na Kanamugire Moses bamwe mu bakinnyi bayasoje. Iyi kipe ariko yamaze gutandukana na Peter Otema werekeje muri Police FC  na Wai Yeka wagiye muri Alliance FC ya Tanzania.