Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ruremesha yahagaritswe imikino ine kubera umusaruro mubi

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 09-03-2019 saa 15:22:41
Ruremesha yahagaritswe imikino ine kubera umusaruro mubi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwafashe ikemezo cyo guhagarika umutoza Ruremesha Emmanuel mu mikino ine ya shampiyona.

Ni ikemezo bwafashe nyuma y’aho iyi kipe itsinzwe na Espoir igitego 1-0 ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide ahamya ko bamaze kureba uburyo bitwaye mu mukino wa Espoir FC basanze umutoza wabo akwiye ikiruhuko cyo kwitekerezaho.

Ati: “Byahereye mu mikino ibanza tubona atitwara neza, amanota ari makeya, mu mikino yo kwishyura byari bitangiye kuza ariko byatewe n’uko umukino w’i Rusizi twari tumeze neza, ariko we twabonye atameze neza, twamuhagaritse ngo abanze yitekerezeho.’’

Prezida wa Musanze asobanura ko Mbweki Tariki Todek wari umutoza wungirije hamwe n’umutoza w’abanyezamu Hakizimana Charles Macari ari bo basigaranye ikipe muri iki gihe.

Tuyishime asaba abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyiba inyuma kugira ngo ibashe kwikura mu bihe bibi irimo.

Ati: “Abakunzi ba Musanze FC bumve ko tubareberera. Uburyo ikipe yitwara birababaza ariko natwe biratubabaza, hari uburyo tuba tugenda ngo dukurikiza gahunda kugira ngo ibintu bijye ku murongo. Bo badushyigikire, turebe uko ikipe yakomeza gutera imbere.’’

Ruremesha afite amasezerano y’imyaka ibiri muri Musanze FC izarangirana n’umwaka w’imikino itaha. Yayijemo aturutse muri Etincelles aho yari yayigejeje ku mwanya wa kane muri shampiyona ya 2017-2018.

Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel wahagaritswe imikino 4

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.