Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Rurangwa woherejwe n’Amerika agiye gusoza imyaka 30 yakatiwe na Gacaca

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 08-10-2021 saa 08:38:53

Ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa, wari warahinduye izina akiyita Oswald Rukemuye, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi mu mwaka wa 2007, rukamukatira imyaka 30 y’igifungo.

Iyo myaka ubundi yakatirwaga abari mu cyiciro cya ba Ruharwa, akaba afatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Segiteri ya Gisozi n’iya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’ububasha yari afite nk’Umuyobozi w’Interahamwe zo muri ako gace.

Akigezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu masaha y’igicamunsi, abashinzwe umutekano bamuherekeje bamwambuye amapingu yabo ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano z’u Rwanda na bo bahise bamwambika amapingu baramutwara.

Nyuma gato y’uko abashinzwe umutekano bamutwara mu modoka y’abafungwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye abanyamakuru ko Rurangwa yahise ahabwa umunyamategeko w’u Rwanda.

Nkusi yavuze ko Rurangwa yahise ajyanwa muri Gereza ya Mageragere kugira ngo arangize igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Gisozi adahari.

Ku bufatanye n’umunyamategeko yahawe, Rurangwa afite uburenganzira bwo gusaba gusubirishamo urubanza mu gihe yaba abyifuje uko, kuko yaburanishijwe akanakatirwa adahari.

Nkusi yagize ati: “Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwamuhaye umwunganira uzamufasha mu bitandukanye, muri byo hakaba harimo no kumumenyesha uburenganzira bwe bwo kujurira. Avuye aha yerekeza muri Gereza ya Mageragere, aho azasoreza igifungo cy’imyaka 30 ariko afite uburenganzira bwo kujurira. Azamenyeshwa icyemezo cy’Urukukiko Gacaca.”

Faustin yanavuze ko Rurangwa w’imyaka 59 y’amavuko agaruwe mu Rwanda nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’u Rwanda.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kugira uruhare muri Jenoside n’ubwicanyi nka kimwe mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Rurangwa uvugwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwatumye Gisozi ihindurwa icyicaro cy’imva rusange zajugunywagamo abantu, yari Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Gisozi. Mu minsi ishyira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yakomeje kuba Diregiteri w’iryo shuri ariko amenyekana cyane kuko yari Umuyobozi w’Ishyaka rya MRND ku Gisozi, akaba ari na we wari ukuriye Interahamwe zose zabarizwaga ku Gisozi.

Nubwo Interahamwe zo ku Gisozi zari zifite Umuyobozi witwa Isaïe Ntirushwa umunsi ku wundi, bivugwa ko uwo muyobozi yahabwaga amabwiriza na Rurangwa mu bushobozi yari afite nk’Umuyobozi wa MRND muri Segiteri ya Gisozi.

Nyuma y’iminsi mike yagizwe Umujyanama wa Segiteri ya Gisozi asimbuye Servilien Rwabusasu wafatwaga nk’Umuhutu udasobanukiwe ibya Politiki yari ihari yo gutsemba Abatutsi.

Mu babarirwa mu 250,000 bashyinguwe mu Rwibutso Rukuru rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, harimo abenshi bishwe n’Interahamwe zahabwaga amabwiriza na Rurangwa, cyane ko ari na we wazishakiraga intwaro, akazitera inkunga ndetse akanagenzura imikorere yazo.

Ibikorwa bya Rurangwa n’abo yahaga amabwiriza bifitanye isano ya bugufi n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gace ka Gisozi n’aka Kinamba ko mu yahoze ari Segiteri Kacyiru ndetse n’Abatutsi bari bahungiye mur Paruwasi ya Ste Famille n’iya St Paul mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Jenoside ikimara guhagarikwa muri Nyakanga 1994, Rurangwa yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abanza gucumbika mu nkambi ya Kibumba nyuma aza kwimukira mu Nkambi ya Kayindo zose zabarizwagamo abaturage n’Interahamwe zasize zihekuye u Rwanda.

Mu mwaka wa 1996 ni bwo yabashije kubona uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntirwigeze rwibagirana.

Mu 2007 ni bwo Urukiko Gacaca rwa Gisozi rwamukatiye imyaka 30 y’igifungo adahari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye ku Gisozi.

Mu buzima bushya yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Rurangwa yahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, akaba yarafashe izina rya se umubyara witwaga François Rukemuye.

Rurangwa yagaragaye mu rubanza rwa Jenerali Majoro Laurent Munyakazi wari Umuyobozi mu Ngabo za Ex FAR wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Gisirikare mu rubanza yareganwagamo na Padiri Wenceslas Munyeshyaka wari Umupadiri muri Paruwasi ya Ste Famille, ahiciwe amagana y’Abatutsi muri Jenoside.

Rurangwa kandi anavugwaho kuba yarakoranye bya hafi n’uwahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

Mu mwaka wa 2009, Col. Renzaho yahamwe n’icyaha, akatirwa gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Rurangwa wamaze kugezwa i Mageragere, abaye uwa gatandatu woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka wa 2005, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.