Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Rurangwa Oswald wahinduye Gisozi irimbi muri Jenoside yohererejwe u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 07-10-2021 saa 12:08:17

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zoherereje u Rwanda Oswald Rurangwa wakatiwe imyaka 30 y’igifungo n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu bwicanyi bwakorewe ku Gisozi bwatumye hahindurwa imva rusange .

Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Ukwakira ni bwo Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwashyikirijwe Oswald Rurangwa woherejwe ku bufatanye bw’inzego z’ubutabera z’u Rwanda n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Mu ishati y’ubururu bwererutse n’impantalo y’umukara, Rurangwa akigera ku kibuga cy’indege inzego zaje zimuherekeje zamwabuye amapingu yaje yambaye, zihita zimushyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda aho yahise yinjizwa mu modoka y’abagororwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Rurangwa avugwaho kuba yaragize uruhare rukomeye cyane mu guhindura Gisozi isibaniro ry’ubwicanyi bw’indengakamere ari na bwo bwatumye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi hashingwa urwibutso rukuru rushyinguwemo abasaga 250,000 barimo n’abakuwe mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ahubatswe urwo rwibutso hari haracukuwe ibyobo byajugunywagamo Abatutsi bamwe bamaze kwicwa abandi bakajugunywamo bagihumeka nk’uko bivugwa n’abatangabuhamya barokokeye mu misozi yo ku Gisozi no mu nkengero zayo.

Uyu Rurangwa uvugwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwatumye Gisozi ihindurwa icyicaro cy’imva rusange zajugunywagamo abantu, yari Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Gisozi. Mu minsi igana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yakomeje kuba Diregiteri w’iryo shuri ariko amenyekana cyane kuko yari Umuyobozi w’Ishyaka rya MRND ku Gisozi, akaba ari na we wari ukuriye Interahamwe zose zabarizwaga ku Gisozi.

Nubwo Interahamwe zo ku Gisozi zari zifite Umuyobozi witwa Isaïe Ntirushwa umunsi ku wundi, bivugwa ko uwo muyobozi yahabwaga amabwiriza na Rurangwa mu bushobozi yari afite nk’Umuyobozi wa MRND muri Segiteri ya Gisozi.

Rurangwa yamburwa amapingu yaje yambaye

Nyuma y’iminsi mike yagizwe Umujyanama wa Segiteri ya Gisozi asimbuye Servilien Rwabusasu wafatwaga nk’Umuhutu udasobanukiwe ibya Politiki yari ihari yo gutsemba Abatutsi.

Impuguke mu kurwanya Jenoside zivuga ko guhabwa izo nshingano bishimangira uburyo Rurangwa yari yizewe n’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, n’uburyo yari yariyemeje gushyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside wari warateguwe igihe kinini.

Mu babarirwa mu 250,000 bashyinguwe mu Rwibutso Rukuru rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, harimo abenshi bishwe n’Interahamwe zahabwaga amabwiriza na Rurangwa, cyane ko ari na we wazishakiraga intwaro, akazitera inkunga ndetse akanagenzura imikorere yazo.

Ibikorwa bya Rurangwa n’abo yahaga amabwiriza bifitanye isano ya bugufi n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gace ka Gisozi n’aka Kinamba ko mu yahoze ari Segiteri Kacyiru ndetse n’Abatutsi bari bahungiye mur Paruwasi ya Ste Famille n’iya St Paul mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Jenoside ikimara guhagarikwa muri Nyakanga 1994, Rurangwa yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abanza gucumbika mu nkambi ya Kibumba nyuma aza kwimukira mu Nkambi ya Kayindo zose zabarizwagamo abaturage n’Interahamwe zasize zihekuye u Rwanda.

Mu mwaka wa 1996 ni bwo yabashije kubona uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntirwigeze rwibagirana.

Urukiko Gacaca rwa Gisozi rwamukatiye imyaka 30 y’igifungo adahari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye ku Gisozi.
Mu buzima bushya yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Rurangwa yahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye. Iryo zina rishya ngo ni irya se umubyara yafashe kuko yitwaga François Rukemuye.

Abaturage bo ku Gisozi bari bahatuye mu gihe cya Jenoside baracyamwibuka nka Rurangwa abandi bakamwibuka nka Oswald ku buryo n’abamubonyeho bacyibuka isura ye yo mu myaka 27 ishize.

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda burashimira inzego z’ubutabera za USA zikomeje kugaragaza ubufatanye mu kohereza abahungiye muri icyo gihugu bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rurangwa abaye uwa gatandatu woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo aze kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside guhera mu mwaka wa 2005.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.