RURA yasobanuye iby’ihenda ry’amazi, WASAC isaba igitsure mu kuyacunga

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 13-05-2019 saa 18:59:25
Hagati ni Umuyobozi wa RURA Lt Col Nyirishema Patrick, iburyo bwe ni Muzola Aime' uyobora WASAC mu gihe ibumoso bwe hari Uwase Patricia, Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, mu kiganiro n'abanyamakuru

Ibiciro by’amazi byatangiye kugenderwaho kuwa 1 Gashyantare 2019 byanenzwe n’abaturage, byatumye inzego zibishinzwe zihamagaza abanyamakuru, zisobanura icyashingiweho mu kubigena.

Urwego Ngenzuramikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ruvuga ko izamuka ry’ibiciro ryashingiye ku kiguzi cyo gukura amazi mu masoko, kuyatunganya no kuyakwirakwiza mu gihugu.

Lt Col Nyirishema Patrick uyobora RURA avuga ko igiciro abafatabuguzi bishyura ari 26,2% by’ikiguzi nyacyo cy’amazi, mu gihe 73,8% ari igice kinini cyane Leta iba yashyizemo.

Nyirishema avuga ko mu kugena ibiciro bishya, “twitaye ku korohereza abafite amikoro make, bakoresha amazi make kurusha abafite imashini zitandukanye, boza imodoka. Ibyo bivuze ko ukoresha amazi menshi ikiguzi kiri hejuru kurusha ukoresha make.”

Icyiciro cya mbere ni icy’abakoresha amazi atarenga litiro ibihumbi 5 ku kwezi. Ni ukuvuga umuntu ukoresha amajerekani 250 ahwanye n’amajerekani 8,3 ku munsi, uwo yishyura amafaranga 340Rwf kuri litiro 1000, ahwanye n’amafaranga 6,8 ku ijerekani.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abantu bakoresha amazi arenze litiro ibihumbi 5 ariko batarenza litiro ibihumbi 20 ku kwezi, ni ukuvuga umuntu ukoresha amajekani ari hagati ya 250 na 1.000 ku kwezi, ahwanye n’amajerekani 33 ku munsi, uwo yishyuzwa amafaranga 720Rwf kuri litiro 1.000.

Icyiciro cya gatatu ni icy’abantu bakoresha hejuru ya litiro ibihumbi 20 ku kwezi, batarenza ibihumbi 50, ni ukuvuga amajerekani ari hagati ya 1.000 na 2.500, aba ari hagati y’amajerekani 33 na 83 ku munsi, abo bishyura amafaranga 865 kuri litiro igihumbi, bihwanye n’amafaranga 16,9 ku ijerekani.

Lt Col Nyirishema avuga ko ayo mafaranga umufatabuguzi yishyura atari menshi ugereranyije n’ishoramari rikorwa mu gutunganya amazi no kuyakwirakwiza mu baturage, aho intego ari ukugeza amazi mu gihugu cyose ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024.

Yatanze urugero ku gacupa ka mililitiro 300 k’amazi y’Inyange kari kamuteretse imbere, ati, “Amazi dukoresha mu ngo zacu ntabwo twavuga ko ahenze, amafaranga agura aka gacupa ni yo abo mu cyiciro cya mbere bagura litiro 1.000. Icyicico cya kabiri, ni ukuvuga utarenza ijerekani 33 ku munsi, umuntu ku mafaranga 720 abona litiro 1.000, ni amacupa abiri nk’aya. Icyiciro cya nyuma cy’ukoresha amajerekani hagati ya 33 na 83 yishyura amafaranga 845 kuri litiro igihumbi, ayo mafaranga aguze utu ducupa dutatu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, na we ahamya ko amafaranga ashorwa mu gutunganya amazi no kuyageza ku baturage ari menshi, akavuga ko ibiciro bishya nta wagakwiye kubyinubira kuko amafaranga umuturage yishyura ari make cyane ugereranyije n’ishoramari ryose rikorwa.

Ati, “Kuva 2016, Leta yongereye ishoramari mu isuku n’isukura, aho dufite ishoramari rijya kungana na miliyoni 440$, aho miliyoni 282$ zijya cyane cyane mu bikorwaremezo by’amazi mu mijyi, naho miliyoni 139$ zikajya mu bikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura mu byaro.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aime’, na we yasabye abaturage kumva ko amazi adahenze ugereranyije n’amafaranga akenewe mu gutunganya amazi no kuyakwirakwiza mu gihugu.

Ati, “Gahunda ni uguha Abanyarwanda bose amazi 100%, buri wese akagira amazi iwe, imbaraga zashyizwe mu mishinga y’isuku n’isukura ni nyinshi, hari inganda ziyungurura kandi zitanga amazi meza nyinshi, muri Kigali no mu cyaro, mu cyumweru gishize twatashye uruganda rwa Nzove, hari n’izindi, hari urwo turimo kubaka Kanzenze rwa metero kibe ibihumbi 40 ku munsi, metero kibe 30 zizajya zikoreshwa muri Kigali, izindi 10 zijye mu Bugesera

Turubaka imiyoboro itandukanye, dusimbuza ishaje tugakora n’imishya mu Mujyi wa Kigali duha amazi n’uduce twinshi tuwegereye (umujyi) kugira ngo abantu batazagira ikibazo cy’amazi bamaze gutura, natanga urugero kuri Karumuma ugana Bugesera, Muyumbu ugana Rwamagana na ho hari umushinga w’umuyoboro, Runda na Rugarika na ho hari umushinga, hari kandi kariya gace ka Kanyinya ujya Shyorongi.

Mu kongera amazi mu cyaro hari ukubaka uruganda rwo ku mugezi wa Ngoma mu Karere ka Nyagatare rwa metero kibe ibihumbi 12, uruganda tuzubaka Muhazi ruhaze Gatsibo na Kayonza, uruganda rwa Sake ruzaha amazi Ngoma, uruganda tuzubaka Musogoro ku Kibuye ruzaha amazi Karongi na Rutsiro, uruganda tuzubaka Kadaga mu Karere ka Muhanga, uruganda rwa Busogwe ruzaha agace k’amayaga kagize ikibazo cy’amasoko, uruganda rwa Mwoya mu Karere ka Rusizi ugana ku mupaka wa Bugarama, izo nganda zose zizongera amazi mu bice by’ibyaro.

“Konteri zibara amazi yose arimo n’ameneka”

Ku kibazo cy’abaturage bavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi kandi barakoresheje amazi make, Muzola uyobora WASAC yavuze ko hari ubwo umuturage yibwira ko yakoresheje amazi make kandi hari menshi ameneka, agasaba abaturage gucunga neza amazi.

Ati, “Konteri ibara amazi yose harimo n’ameneka ntimubimenye, muri lavabo, mu bwiherero, hari n’ameneka ajya mu butaka. Iyo ugiye ku kazi ugasiga umukozi mu rugo hari ubwo ayakoresha nabi, umuntu yoza isahani kuri robine ifunguye, agafata indi sahani robine igifunguye, kandi umukozi ntakubwira ngo namenye amazi angana atya, umuntu akoza mu kanwa iminota ibiri yoza amenyo mirongo itatu n’abiri robine igifunguye, kandi ukoresheje ikirahuri wakoresha amazi make, cyangwa umuntu akoga amazi ashyushye amanuka (shower), agatinda mu bwogero, ikibazo si konteri kuko iyo ari ikibazo cya konteri turayisimbuza ndetse ku buntu. Niba utazi aho amazi amenekera twegere twebwe nka WASAC dutanga ubufasha bwa tekiniki, amazi muyashyireho igitsure mu kuyacunga, amazi ntimuyace amazi.”

Ibivugwa na Muzola ntibiri kure y’ibivugwa na Lt Col Nyirishema uyobora RURA, uvuga ko ikibazo nyamukuru ari abantu bacunga amazi nabi, bagatuma ameneka mu buryo butagakwiye, bahabwa fagitire iremereye bakabyinubira.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Uwase Patricia, asobanura ibya politiki y’isuku n’isukura

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.