Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

RURA yasabye ibigo by’ubwikorezi kutagira konji mu minsi mikuru

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 25-12-2018 saa 11:25:30
Abagenzi muri Gare ya Nyabugogo bajya mu minsi mikuru ni benshi, aha ni ejo ku wa Mbere hashize, bibasaba gutonda umurongo bagura amatike (Foto Gentil G.)

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere rw’Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu Akamaro RURA, rurasaba amasosiyete atwara abagenzi kutagira konji muri iyi minsi mikuru.

Ni mu gihe muri Gare ya Nyabugogo hari umubyigano w’abagenzi bajya mu ntara kwizihiza Noheli n’Ubunani, ku buryo kubona imodoka bitoroshye.

Umubyigano wagaragaye cyane guhera ku wa Gatandatu, ku Cyumweru ndetse no ku wa Mbere ejo hashize tariki 24 Ukuboza 2018.

Umuyobozi wungirije mu ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Ndagijimana Aaron, asobanura ko kubura imodoka kw’abagenzi bajya mu ntara muri iyi minsi mikuru, biterwa n’uko abajya gutegera muri gare ya Nyabugogo bahurirayo bagasa n’abategeye icyarimwe.

Yagize ati “Umubyigano w’abagenzi benshi uba watewe n’uko abantu baziye icyarimwe kandi ni ibintu bibaho mu gihe runaka kuko abantu bose baba bashaka kujya mu bice bitandukanye byo mu byaro gusangira n’imiryango yabo iminsi mikuru.”

Avuga ko ubusanzwe hari uko byajyaga bigenda, ugasanga abatwara abagenzi na bo mu minsi mikuru bafashe konji, bakareka gukora ibyo bigatuma imodoka zibura ariko ngo ubu habayeho kubamenyesha ko bose bakwiye gukora muri iyi minsi kuko ubirenzeho arabihanirwa kandi ikindi ngo baba barabitegujwe mbere.

Ndagijimana avuga ko abakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi mu modoka, iyo badakoze ngo batware abagenzi muri iki gihe k’iminsi mikuru baba bahomba. Ku bagenzi na bo, ngo bakwiye kumenya ko bazajya bamenya guteganyiriza ibi bihe ntibagendere rimwe kuko habaho ubwo bashaka gutega nimugoroba bakahahurira ari benshi bigatuma babura imodoka kubera ubwinshi bwabo.

Bamwe mu bagenzi bategeye muri gare ya Nyabugogo bajya mu minsi mikuru mu ntara, babwiye Imvaho Nshya ko kubona imodoka byabagoye bagasaba ko inzego zibishinzwe zabikurikirana. Mukabarisa Clénie umaze imyaka 8 akorera mu mujyi wa Kigali avuga ko akunze kujya gusangira iminsi mikuru n’umuryango we mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba, ariko ngo agorwa no kubura imodoka kuko ari ikibazo asanga gikunda kubaho mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Avuga ko ku cyumweru saa munani z’amanywa yageze muri gare ya Nyabugogo, agasanga imodoka zijya mu ntara zarangiye bimusaba guhita akatisha itike y’umunsi ukurikiyeho.

Ati “Ikibazo k’imodoka gikunze kubaho mu gihe k’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani gikwiye kwigwaho kuko biduteza igihombo. Nk’ubu ejo ku wa Mbere ni bwo nabonye itike inshyura i Karongi. Kugira ngo ubone ko kubura imodoka muri gare ya Nyabugogo ari ikibazo, ku cyumweru nashatse imodoka ariko saa munani imodoka zijya mu ntara ntazari zikiboneka. Turasaba ababishinzwe kujya bakurikirana iki kibazo k’ibura ry’imodoka kuko iyo utayibonye amafaranga wari wapangiye urugendo rwawe ahita agushirana.”

Kamurase Godfrey wari uteze imodoka ijya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, na we yagize ati “Kubona imodoka zijya Nyagatare ni ikibazo kuko ntizirimo kuboneka. Urabaza ikibazo cyabayeho bakakubwira ko imodoka ari nke ugereranyije n’abagenzi bazikeneye. Ndasaba ko mu minsi mikuru hajya hafatwa ingamba hakiri kare kugira ngo abagenzi be kubura imodoka.”

Kamilindi Théogène, umukozi ushinzwe gukurikirana uko imodoka za sosiyete itwara abagenzi bava Kigali bajya mu karere ka Karongi, Ugusenga Express, asobanura ko icyateye umubyigano w’abagenzi ari uko abagenzi babaye benshi bakarenga ubushobozi bw’imodoka. Yongeraho ko imodoka ziva mu ntara zijya mu mujyi wa Kigali na zo zirimo kubona abagenzi.

Ati “Icyabiteye ni uko abagenzi baziye rimwe bigatuma ubushobozi bw’imodoka buba buke. Abakiliya bacu baziye rimwe ntushobora kubatwarira rimwe, icyo dukora ni uko twongera umubare w’imodoka ariko iminsi mikuru yasoza za modoka zikagabanywa kuko abakiriya baba bagabanutse.”

Abagenzi muri Gare ya Nyabugogo bajya mu minsi mikuru ni benshi, aha ni ejo ku wa Mbere hashize, bibasaba gutonda umurongo bagura amatike (Foto Gentil G.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.