Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

RURA ntiyemeranya n’abatwara imizigo mu ngendo rusange n’abayishyuza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 2, 2018

Mu rwego rwo kunoza serivisi nziza itangirwa mu ngendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwavuze ko rutemera abagenzi batwara imizigo mu modoka rusange zitwara abagenzi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu Eng Katabarwa Asaba Emmanuel (ubanza iburyo) mu kiganiro n’Abanyamakuru (Foto James R.)

Ibyo byagarutsweho mu kiganiro urwo rwego rwa RURA rwagiranye n’abanyamakuru ubwo hatangazwaga impinduka y’ibiciro by’ingendo ku modoka nini zitwarira abantu hamwe ubwo itangazamakuru ryagarukaga ku kibazo cyo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go nyamara imizigo ikishyuzwa mu ntoki.

Nk’uko umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA Eng Katabarwa Asaba Emmanuel yabigarutseho asubiza icyo kibazo, avuga ko iyo hashyirwaho ibiciro hari ibintu birebwaho kugira ngo serivisi runaka zibashe gushyirirwaho ibiciro. Avuga ko hari serivisi RURA igenzura ariko ntihashyirweho ibiciro.

Agira ati: “Hari ibiciro by’imizigo ku modoka nini RURA igenzura ariko ntidushyireho ibiciro kuko bigaragara y’uko uburyo isoko rimeze nta muntu wabangamira uburenganzira bw’undi kandi abashoferi batakwishyira hamwe ngo babe babuza umugenzi kugenda, akaba ari yo mpamvu ku kazigo gatoya nta giciro kiriho”.

Eng Katabarwa akomeza avuga ko mu Mujyi wa Kigali RURA ishishikariza abantu gukora ingendo bakoresheje bisi zitwarira abantu hamwe akaba ari yo mpamvu imizigo batayiha uburemere, kuko mu Mujyi wa Kigali hakora bisi nini aho nta bantu bikoreye umufuka w’ubufu, bikoreye amafi cyangwa bafite ihene, kuko bitaba bigendanye n’itwara ry’abantu rigendanye n’ikerekezo k’igihugu.

Gusa ngo ntibikuyeho ko akazigo gato katatwarwa n’umugenzi hadashyizweho kukishyurira nk’uko byavuzwe, ariko kuvanga imizigo n’abantu ni ikosa RURA cyangwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bihanira abatwara ibinyabiziga.

Agira ati: “Umuntu agera i Kigali akumva ko yahaha agafuka k’umuceri akagatahana Kimironko kandi naho agiye gahari kagurishwayo tukumva ari ibintu itangazamakuru ryadufasha kumvisha abantu”.

Ikibazo kirebana n’iyishyuzwa ry’imizigo mu modoka zitwarira abantu hamwe kigaragajwe nyuma y’inshuro zitari nke aho mu Mujyi wa Kigali hari abagenzi n’abashoferi batumvikana ku biciro by’imizigo bipakirwa mu masaha abakozi berekeza mu kazi kabo ndetse rimwe na rimwe ugasanga bibakerereza kuko hari imodoka zafashwe nk’izagenewe imizigo n’abantu.