Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rulindo: Barashimira Leta yabakuye ku ngoyi yo kubura amazi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 11-07-2019 saa 14:12:21
Mu karere ka Rulindo ikibazo cy'amazi meza kirimo kugenda gikemuka (Foto Ngaboyabahizi P)

Muri iki gihe u Rwanda ruzirikana imyaka 25 ishize rwibohoye, abo mu mpinga ya Tumba mu Kagari ka Barari mu Murenge wa Tumba, ngo ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakibuka ikibazo cy’amazi cyari cyarabazengereje, nyamara ubu kikaba cyarakemuwe mu buryo burambye.

Simparingoma Sylvere, umwe mu batuye muri iyi mpinga yagize ati: “Twahuriraga ku mugezi wa Rwanyana tugakora icyo bita inkomati, ugasanga abo kuri Rukore n’abo muri Tumba barwana, waba udafite imbaraga ntuvome, ariko kuri ubu dusigaye tugura ijerekani imwe ku mafaranga 20, kuri ubu rwose turatuje, kuko amazi aratwegereye”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko bajyaga bahurira ku iriba rya Rwanyana bakoze urugendo rw’ibirometero 8, babaga babyutse sa munani z’ijoro, kandi nabwo kuvoma bikaba intambara ikomeye.

Yakomeje agira ati: “Turashima Leta y’ubumwe yadukuye ku ngoyi mbi yo kubura amazi, twahahuriraga n’ikigo cy’amashuri cya APEKI, ubwo tugahatana n’abanyeshuri, urumva ivomero rimwe rihuriweho n’abantu 1000 ni isibo ikomeye. Ubu amazi yaratwegereye mu gihe twaguraga ijerekani ku mafaranga 200, ubu yagabanutseho inshuro 10”.

Hashize imyaka isaga itatu mu murenge wa Tumba huzuye umuyoboro munini w’amazi witwa Nyirambuga watashywe mu mwaka wa 2015, ndetse n’uwitwa Matonyanga watangiye kuboherereza amazi mu 2017.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Mbera Rodrigue na we abishimangira, ngo kuba abaturage b’uyu Murenge baregerejwe amazi meza ni ikintu cy’agaciro gakomeye, dore ko mbere hari n’abahahungaga bakajya kwiturira ahandi kubera kutagira amazi.

Yagize ati: “Hari abaturage bagera ku bihumbi 20 bahoraga barwanira ku ivomero rimwe n’ibigo by’amashuri bitari munsi ya 3, ntibagiraga umuyohoro n’umwe bavomeraga mu isoko imwe, mu by’ukuri byari ikibazo hari n’abandi bimukaga kubera guhunga kunywa amazi mabi ndetse no kuyabona bigoranye.

Ubu nakubwira ko ya gahunda yo kubona amazi muri metero 500, kuri twe byararenze kuko ubu dufite imiyoboro minini 2 iduha amazi ku buryo muri metero 200 uba ufite ivomo”.

Uyu muyobozi asaba abaturage guharanira gufata neza ibi bikorwaremezo birimo n’iriya miyoboro begerezwa. Yagize ati: “Dufite ibigega by’amazi bisaga 20 muri uyu murenge, aha ni ho mpera nsaba aba baturage gukomeza gufata neza ibikorwa kugira ngo bakomeze kunywa amazi meza kuko bayakuye kure, nyuma y’imyaka isaga 50 banywa amazi mabi.”

Abaturage kandi bavuga ko icyo bishimira kuri iriya miyoboro ari uko amazi adakunze kubura, nk’uko bikunze kugaragara hamwe na hamwe.

N’ubwo Akarere ka Rulindo ahanini kagaragaramo imisozi miremire, kuri ubu kari ku gipimo cya 86% mu kwegereza abaturage amazi meza.

Mu karere ka Rulindo ikibazo cy’amazi meza kirimo kugenda gikemuka (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.