Rulindo: Abahinzi b’icyayi bigiye amateka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 09-07-2019 saa 10:30:26
Abanyamuryango ba Koperative ASOPTE bavanye isomo rikomeye ku rwibutso rwa Mvuzo (Foto Kayitare J.P)

Abagize Koperative ASSOPTE y’abahinzi b’icyayi mu gishanga cya Cyohoha-Rucyeli mu Murenge wa Kinihira mu karere Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, baravuga ko bigiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo ruherereye mu cyahoze ari komini Mugambazi ubu akaba ari mu karere ka Rulindo.

Rushigajiki Cyprien, umucungamutungo w’iyi Koperative, avuga ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo kugira ngo bamenye amateka y’ibyahabereye bibafashe guhindura umuryango bahagarariye kandi babana nawo umunsi ku wundi.

Avuga kandi ko atari bwo bwa mbere basuye Inzibutso za Jenoside kuko ngo basuye Urwibutso rwa Ntarama, basura Urwibutso rwa Nyamata, urwa Murambi n’urwa Rusiga ubu bakaba barahisemo gusura urwibutso rwa Mvuzo kugira ngo barusheho kumenya amateka.

Rushigajiki yagize ati: “Turashaka kujya dusangiza abandi amateka twigira ku rwibutso cyane ko mu 1994 aho dukorera muri Kinihira kari agace karimo Inkotanyi bituma ubukana bwa Jenoside butahagera nk’ubwabaye ahandi. Ubwo rero hari benshi mu banyamuryango bakeneye kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kurushaho”.

Aha ni ho Rushigajiki ahera avuga ko ari muri urwo rwego baba bajyanye abanyamuryango ba koperative ndetse n’abakozi babo kugira ngo nabo basobanukirwe neza amateka hanyuma kubera ko bahagarariye abandi benshi bagende bababwira ibyabaye muri iki gihugu kugira ngo basangire amateka.

Ati: “Gusura inzibutso biradufasha gushyira hamwe twumve ko umuntu ari nk’undi, umwe abereyeho undi maze dufatanye kuzamura ubukungu bw’iki gihugu dutere imbere twese tuzamuranye ntawusigaye kandi buri wese abigizemo uruhare”.

Murebwayire Laurence, umwe mu banyamuryango ba koperative ASOPTE, avuga ko yigiye byinshi ku rwibutso rwa Mvuzo akaba yiyemeje kwigisha bagenzi be kugira ngo Jenoside ntizongere kuba.

Yagize ati: “Kuba abanyamuryango dusura inzibutso nk’izi biradufasha tukamenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bityo rero nge niyemeje kwigisha bagenzi bange kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho”.

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative ASSOPTE, barishimira ko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, kuko ngo iyo zidahaguruka ngo zitange nta n’umwe uba wararokotse.

Bavuga ko nubwo muri ako gace nta Jenoside yahabaye ariko ngo wenda iyo Inkotanyi ziba zidahari naho ntihari kubura abayikora ariko nanone ngo ayo ni amahirwe bagize, akaba ari yo mpamvu bafata umwanya bagasura inzibutso kugira ngo bige amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uretse imibiri irenga ibihumbi 6 ishyinguye mu rwibutso rwa Mvuzo, mu karere ka Rulindo muri rusange hashyinguye imibiri irenga ibihumbi 18 y’abatutsi bazize Jenoside.

Abanyamuryango ba Koperative ASOPTE bavanye isomo rikomeye ku rwibutso rwa Mvuzo (Foto Kayitare J.P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.