Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ruhango:Urubyiruko rw’abakorerabushake rwateye ibiti bisaga 8000 bivangwa n’imyaka

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 15, 2017

Mu muganda udasanzwe wo kwimakaza umuco w’ubukorerabushake hakorwa ibifitiye abaturage akamaro, urubyiruko n’abakorerabushake mu karere ka Ruhango, bafatanyije na Polisi y’igihugu, hatewe ibiti bisaga ibihumbi umunani bivangwa n’imyaka.

Ibi biti byatewe kuri hegitari zigera kuri 16 mu kagari ka Munini, ho mu murenge wa Ruhango, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no kurwanya isuri mu mirima y’abaturage.

Urubyiruko rwafatanyije na Polisi y’igihugu mu muganda wo gutera ibiti mu mirima y’abaturage (Umutoni B)

Urubyiruko ruri mu itsinda ry’abakorerabushake muri aka bavuga ko bagennye umunsi wo gukora umuganda rusange, kugira ngo nabo batange umuganda wo kubaka igihugu binyuze mu mbaraga z’amaboko yabo.

Nsaziyinka Prosper, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake muri aka karere, yagize ati “Twiyemeje gukora ibikorwa bifitiye umuturage akamaro dutanga urugero ku bandi, ni yo mpamvu mu bikorwa byose dukora ari ibiteza imbere umuturage.

Ikindi kandi usanga ubu bufatanye dukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego nka Polisi tubikorana ubwitange, kuko twumva natwe ko tugomba gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”

Umwe mu baturage baterewe ibiti bivangwa n’imyaka witwa Hakizimana, nawe yishimira iyi gahunda yo gukora ibyateza imbere abaturage, ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Ibi bikorwa by’urubyiruko biradufasha cyane, ni urugero kuri buri wese kandi bituma natwe dushira ubute tukitabira gufasha abandi.”

Twagirimana Epimaque, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, asaba abaturage baba bakorewe ibikorwa bibafitiye akamaro, kubibungabunga bakabiha agaciro kugira ngo bibagirire akamaro biba byakorewe.

Yanashimye cyane uru rubyiruko uburyo ruba intangarugero mu kwitangira ibikorwa bigirira abaturage akamaro.

Yagize ati “Ibi bikorwa ni ingirakamaro kuri twese, ibikorwa bidufasha twese mu kwiteza imbere, iyo hatewe ibiti ni ukugira ngo imirima y’abaturage idatwarwa n’isuri, urumva ko ari akamaro kandi kanini, imyaka yanyu izera murusheho kwiteza imbere natwe tubihaha bitugirire akamaro, ni yo mpamvu muba mugomba kubibungabunga, uru rubyiruko rero ruba rwaduhaye urugero natwe tujye turwigiraho.”

Muri uyu muganda hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi umunani kuri hegitari zisaga 16, mu mirima y’abaturage bo mu murenge wa Ruhango.

UMUTONI BEATHA