Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ruhango: U Buyapani bwatanze miriyoni 75 yo kubaka amacumbi y’abakobwa

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 12-03-2019 saa 16:45:18
Ambasaderi Takayuki Miyashita ashyikiriza inkunga ubuyobozi bw'ishuri rya APARUDE buhagarariwe na Nkurunziza Jean Marie (Foto Sharif M.)

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yashyikirije ishuri rya College de Bethel-APARUDE riherereye mu Karere ka Ruhango inkunga y’amadorari ya 82.822$, angana na miliyoni 75Rwf, mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019.

Ambasaderi Takayuki Miyashita, uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, avuga ko ashimishijwe no kuba APARUDE itewe inkunga nka kimwe mu bigo by’amashuri cyagaragaje imbaraga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Akomeza avuga ko inkunga yatanzwe ari iyo kubaka amacumbi y’abakobwa. Yagize ati “Umushinga twateyemo inkunga College de Bethel – APARUDE ugamije kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa akaba ari muri urwo rwego, inkunga dutanze ari iyo kubakira amacumbi abana b’abakobwa basaga 600 kandi bakazaba hamwe.”

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Amb Takayuki Miyashita (Foto Sharif M.)

Umuyobozi w’Inama nkuru y’ubutegetsi ya APARUDE, Nkurunziza Jean Marie, avuga ko iri shuri rifite abanyeshuri barenga 1200 harimo abakobwa barenga 600, ariko akagaragaza ko rifite ikibazo cy’uko ritashoboraga gucumbikira abakobwa bose ndetse kandi ko hari abana b’abakobwa bacumbikishirizaga hanze y’ikigo.

Nkurunziza akomeza avuga ko inkunga bahawe izabubakira icumbi ry’abakobwa, ibitanda 200 n’ibikoresho bikeya by’abashinzwe abakobwa.

Yongeraho kandi ko nyuma yo kubaka amacumbi, bizafasha ishuri kwakira umubare munini w’abakobwa. Ati “Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, turasanga tuzarushaho kwakira umubare w’abakobwa benshi. Twizeye ko umwaka utaha icumbi rizaba rimaze kuzura kugira ngo dushobore kwakira abakobwa kandi babe mu buzima bwiza.”

Ku rundi ruhande, ngo iyi nkunga izafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi. Ati “Iyi nkunga icyo ije kudufasha, ni kimwe mu bizatuma dutanga ireme ry’uburezi kuko iyo abana babaho nabi, nta bwo ireme ry’uburezi rishobora gutera imbere. Twizeye ko rero ibi ari kimwe mu bishobora gutuma ireme ry’uburezi rishobora kugerwaho.”

Biteganyijwe ko amacumbi y’abakobwa mu ishuri rya APARUDE, azubakwa ku nkunga y’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, imirimo yo kuyubaka izakorwa mu gihe cy’amezi atandatu. APARUDE ni ishuri ryatangijwe mu mwaka 1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Takayuki Miyashita ashyikiriza inkunga ubuyobozi bw’ishuri rya APARUDE buhagarariwe na Nkurunziza Jean Marie (Foto Sharif M.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.