Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Ruhango: Inka bagabiwe zababereye intangiriro y’ubukire

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 14, 2018

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango borojwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda barahamiriza abandi ko iyi gahunda yabagiriye akamaro kanini, ibabera imbarutso n’intangiriro y’urugendo rw’impinduka nziza mu mibereho yabo, bakaba bizeye guca ukubiri n’ubukene.  

Bamwe mu bagabiwe inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda bafite ubuhamya ko bavuye mu kiciro kimwe cy’ubudehe bajya mu kisumbuye

Sibomana Sylvain wo mu mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Buhoro mu murenge wa Ruhango akaba amaze imyaka itatu ahawe inka muri Gahunda ya Girinka atangaza ko inka yahawe yamufashije gutangira urugendo rushya mu myumvire, agatangira ibikorwa bihindura ubuzima bwe n’ubw’umuryango we.

Ngo akimara gutoranywa ngo ahabwe inka, abaturanyi be ndetse n’abayobozi bari bafite ikizere gike cy’uko atabasha kuyorora neza. Ngo usibye kuba yari akennye cyane, adafite ikiraro n’ubwatsi, yanarangwaga n’imyumvire yo hasi kandi ibangamira impinduka ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza.

Sibomana akavuga ko ubushake yagize bwo guhindura no gukosora iyi sura yari afite mu bandi byatumye akora ibishoboka byose afata neza inka yahawe, na yo iramwitura.

Ngo nubwo yabanje kugira ingorane inka ye ikima nyuma y’igihe kinini ayihawe (yimye nyuma yo guterwa intanga inshuro zigera kuri 12), aho ibyariye yamaze amezi atandatu ikamwa litiro 18 ku munsi. Nyuma y’ayo mezi umukamo wagiye ugabanuka, ariko kugeza ubu nyuma y’amezi 19 iracyakamwa litiro zirindwi ku munsi.

Ku bijyanye n’amafaranga yinjiza avuye ku mukamo, Sibomana avuga ko muri ayo mezi yose 19 amafaranga make ashoboka kubona buri munsi ari 1000.

Uyu mugabo wemeza ko inka yahawe imaze kumugeza kuri byinshi, avuga ko amafaranga avana mu mata yamufashije kubona imbuto nshya y’imyumbati ku mafaranga ibihumbi 50. Iyi mbuto ngo yayituburiye ku buso bugera kuri hegitari ebyiri, akaba yizeye kuzayikuramo inyungu ishimishije.

Sibomana yanaguze ubutaka bungana na ari eshatu ku mafaranga ibihumbi 120, agura ingemwe z’inturusi z’ibihumbi 17 zo gutera muri uwo murima, akaba yemeza ko kuri ubu agaciro kawo kadaciye munsi y’amafaranga ibihumbi 450.

Kwanga kugawa byatumye yihatira gukora ibikorwa atari yarigeze agerageza mbere

Sibomana Sylvain ufite umuryango w’abantu batanu, ni ukuvuga we, umugore n’abana babo batatu, avuga ko nyuma yo kugabirwa abantu benshi babonaga ko atazayishobora yatangiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abashe kuyitaho, yongera ingufu mu mirimo y’ubuhinzi, cyane ko yari amaze kubona ifumbire.

Ngo nubwo ubutaka ahingaho ibishyimbo butarenga hegitari imwe, aho yezaga ibilo bitarenga 20 asigaye ahasarura ibisaga 200.

Atangaza kandi ko ibikorwa binyuranye bihindura imibereho y’umuryango we birimo guhinga imboga n’imbuto nk’amapapayi byatumye abaturanyi batangira kumwigiraho: kuri ubu afite ibiti by’amapapayi bikabakaba 100, akaba abivanamo umusaruro ufite agaciro kari hagati y’amafaranga ibihumbi 30 na 50 mu mwaka.

Agira ati: Ubu ng’ubu abantu baza kunyigiraho, kuko babonye uko ubushobozi bwange bwagiye buzamuka bitewe n’ibyo iyi nka imaze kungezaho”.

Mu byo ateganya kugeraho mu bihe biri imbere, Sibomana avugamo gushakira umuryango we aho kuba habereye, dore ko nubwo yabashije kuva mu kiciro cya mbere cy’ubudehe akaba ari mu cya kabiri, kugeza ubu agituye mu nzu imwe.

Ngo intego ye ni uko mu mpeshyi y’uyu mwaka azatangira kubaka inzu nshya y’amabati nibura 40, igikoni cyayo ndetse n’ikiraro. Kuri ubu yatangiye kwiyegereza buhoro buhoro bimwe mu bikoresho azakenera nk’amabati.

Mazimpaka Ferdinand we atuye mu mudugudu wa Ntinyinshi muri Buhoro, akaba amaze imyaka ine yorojwe muri gahunda ya Girinka. Gusa yaje kugira ibyago inka iyo yorojwe irapfa, ariko nyuma aza gushumbushwa.

Uyu mugabo atangaza ko hashize umwaka umwe ateye urutoki ku buso bugera kuri hegitari imwe, akaba anahinga imboga ziganjemo intoryi n’inyanya akoresheje ifumbire akesha inka yahawe.

Ku bijyanye n’umusaruro abona mu rutoki rwe, Mazimpaka avuga ko buri kwezi asarura ibitoki biri hagati ya 20 na 30, kimwe akaba akigurisha adaciye mu nsi y’amafaranga 5000.

Uyu mugabo kandi avuga ko yizeye kugera kuri byinshi, cyane ko inka yashumbushijwe imaze kubyara ikaba ikamwa litiro 12 ku munsi akagurisha zirindwi.

Kuva gahunda ya Girinka itangijwe mu 2006, mu Karere ka Ruhango imiryango isaga ibihumbi 10 mu bihumbi bikabakaba 75 imaze korozwa inka.