Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ruhango: Ingo 4.200 zizahabwa amashanyarazi muri uyu mwaka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 06-12-2018 saa 11:48:37
Abitabiriye umuhango wo gutangiza igikorwa cyo gutanga amashanyarazi ku baturage (Foto Kanamugire E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burateganya kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo 4.200 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Iki gikorwa kireba n’ibigo nderabuzima, ibigo by’amashuri na santeri  z’ubucuruzi.

Igikorwa cyo gutangiza ikwirakwiza ry’amashanyarazi cyatangirijwe mu Kagari ka Gisali, Umurenge wa Kinazi.

Abaturage bo mu kagari ka Gisali batangaje ko bashimishijwe no kuba bagejejweho amashanyarazi bari barifuje kuva kera.

Uwihoreye Bernard yagize ati : Tugiye gutandukana n’amabuye twashyiraga mu matoroshi na peterori twakoreshaga mu matara tumurika n’ingaruka zabyo. Turabizeza ko ibi bikorwaremezo tuzabigira ibyacu, tukabifata neza”.

Ntakirutimana Jean Bosco, umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwa Gisali we yavuze ko yari asanzwe akoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba  ariko atari afite ingufu kuko yacanaga itara rimwe mu nzu.

Avuga ko umuriro bagejejweho uzatuma abasha gukoresha mudasobwa mu gutegura amasomo yigisha no gukurikira amakuru kuri tereviziyo y’ibibera mu Rwanda no ku Isi yose.

Ntakirutimana avuga kandi ko yizeye adashidikanya ko hagiye kuvuka imirimo mishya, nko kogosha, gusudira no gusya imyaka. Bityo ngo bakaba bagiye kuruhuka ingendo bajyaga bakora bagiye gushaka izo serivisi ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bagejejweho, birinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza ibiti cyangwa insinga bitwara amashanyarazi. Yasabye urubyiruko by’umwihariko kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.

Ati: Ni ibikorwa mukwiye gufata neza kandi mugomba kubyaza umasaruro.  Aya mashanyarazi muyakoreshe ibyo ashobora gukora byose”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), Ron Weiss, we yijeje Akarere ubufatanye mu kwesa imihigo ijyanye no guha abaturage amashanyarazi.

Ati: Turabizeza ubufatanye mu mihigo y’Akarere. Ku giti cyange mfite ubushake bwo gutsinda mu byo nkora byose muri iki gihugu kiza cy’u Rwanda”.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 ni bwo hatangiye iki gikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku ngo 7800 zo mu Mirenge ya Kinazi, Ntongwe, Ruhango na Bweramana.

Kugeza ubu ingo zisaga 3100 zimaze kuyahabwa, izigera kuri 4200 zikaba ari zo ziteganyijwe kuyahabwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Iki gikorwa kandi kirareba n’ibigo bitanu by’amashuri, ibigo 10 by’ubuzima na santeri z’ubucuruzi.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.