Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ruhango: Imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yubakiwe inzu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 15-07-2019 saa 10:26:22
Inzu zashyikirijwe abarokotse Jenoside batishoboye mu karere ka Ruhango (Foto Kanamugire E)

Imiryango igera kuri 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango yashyikirijwe inzu zo guturamo yubakiwe.

Aya mazu yubatswe mu buryo imwe yakira imiryango ine akaba aherereye kuri site ya Karama mu Kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Ntongwe, abayatujwemo bakaba batagiraga aho barambika umusaya.

Nibura inzu zisaga 900 zubakiwe abarokotse Jenoside mu Karere ka Ruhango zikeneye gusanwa naho imiryango isaga 100 ntifite amacumbi nk’uko byagaragajwe na Ibuka mu gihe cyo kwibuka.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko kizagenda gikemuka aho bwavugaga ko uyu mwaka hazuzura inzu zigera kuri 24 zigenewe abarokotse Jenoside batishoboye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, yavuze ko abarokotse Jenoside bagihanganye n’ingaruka yasize zirimo no kuba hakiri imfubyi, abapfakazi n’abatishoboye ariko ko hari ikizere ko bazafashwa bakagera ku rwego rw’abishoboye.

Mu muhango wo gushyikiriza inzu zuzuye abo mu Murenge wa Ntongwe, umwe mu bazihawe witwa Ndungutse Eric, yatangaje ko yari afite ubuzima bubi kubera kutagira aho aba n’umuryango kuko ababyeyi be n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka 13.

Yagize ati: “Nararaga munsi y’ibitanda by’imyumbati ariko ubu ndaruhutse kuko ngiye kujya ndara mu nzu nziza”.

Mukabaranga Francine wari ufite inzu ishaje ndetse yaburaga igihe gito ikagwa na we yavuze ko yishimiye ko agiye kuba mu nzu nziza ndetse agatandukana no kurara ku byatsi kuko yahawe igodora.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie, yavuze ko akarere kazakomeza kubakira abarokotse Jenoside batishoboye kimwe n’abandi baturage batagira amacumbi. Yasabye abahawe inzu kuzitaho kugira ngo zizabashe kuramba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko imiryango 60 mu igera ku 187 itaragiraga amacumbi imaze kubakirwa.

Inzu zashyikirijwe abarokotse Jenoside batishoboye mu karere ka Ruhango (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.