Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Ruhango: Hibutswe abishwe bakajugunywa mu migezi ya Nyabarongo na Kiryango

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-06-2019 saa 14:01:22

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage n’izindi nzego bibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakajugunywa mu migezi ya Nyabarongo.

Iki gikorwa cyahuje imirenge ya Kinihira na Kabagari iherereye mu gice cyahoze ari Komine Masango, ku wa 16 Kamena 2019.

Akarere ka Ruhango kahisemo kujya kibukira aha hantu kubera umubare munini w’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi ya Nyabarongo na Kiryango batabashije kumenyekana no kuboneka ngo bashyingurwe.

Abajugunywe muri iyi migezi barimo abari batuye muri aka gace n’abandi baturutse imihanda yose ubundi bakoreshwa urugendo rurerure rw’amaguru batotezwa inzira yose nk’uko Mukantwari Alphonsine uhagarariye komite y’abarokotse Jenoside itegura kwibuka mu Karere ka Ruhango yabitangaje.

Mukantwari yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwakubaka ikimenyetso cy’urwibutso rw’amateka kuri Nyabarongo mu rwego rwo kuzirikana ubugome Jenoside yakoranywe n’uburyo ababaroshyemo bari basanzwe ari abaturanyi babo.

Yagize ati: “Abajugunywe muri Nyabarongo bari baturutse impande zitandukanye barimo abana, ababyeyi bahetse, abakecuru n’abasaza bose barabashoreye bagenda babakubita ibirenge.

Babanje gutotezwa, bajugunywagamo n’abaturanyi babo, ni na yo mpamvu twifuza ko hano kuri Nyabarongo nubwo ari kure ubuyobozi bw’akarere bwadufasha bukahubaka ikimenyetso.”

Perezida wa Ibuka mu karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, yashimye ibikorwa bitandukanye Leta yakoze hagamijwe gusubiza ubuzima abarokotse Jenoside birimo iby’ubuvuzi, uburezi, amacumbi n’ibindi.

Yashimiye kandi ubuyobozi bushishikajwe n’icyatuma Abanyarwanda babana neza, no kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe bakinangiye batarabasha kubohoka mu mitima yabo ngo babane n’abandi mu mahoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimye intambwe abarokotse Jenoside bamaze gutera n’uruhare bagira mu kubaka igihugu, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gufasha abakigaragara ko bafite intege nke.

Ati: “Turishimira ko nibura abaturage bacu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye gukomera by’umwihariko abarokotse Jenoside barimo baragira imbaraga zo gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Ariko kandi tunizeza ko utaragira imbaraga tuzakomeza kumuba hafi nk’ubuyobozi bw’akarere tugakomeza gutera intambwe tujya imbere.”

Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bamaze gushyingurwa kugeza ubu bagera ku 97 870. Urwibutso ruhereye mu Murenge wa Kabagari rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga 6000.

Ruhango: Hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi ya Nyabarongo na Kiryango

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.