Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ruhango: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 202 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 22-04-2019 saa 16:33:52

Indi mibiri 202 y’abiciwe mu yahoze ari Komini Ntongwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.

Imibiri yashyinguwe ni iyabonetse mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi aho yari yarajugunywe, ikaba yashyinguwe mu Rwibutso rwa Kinazi rusanzwe rushyinguyemo imibiri 62.950 harimo abiciwe ku cyahoze ari Urukiko rwa Kanto rwa Ntongwe no mu nkengero zaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko abatutsi biciwe muri aka gace bishwe urupfu rubi bikozwe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe. Umuyobozi uza ku isonga ngo ni uwari Burugumesitiri witwa Kagabo Charles wakusanyirije Abatutsi kuri komini Ntongwe abizeza kubacungira umutekano ariko birangira bishwe.

Yagize ati: “Urwibutso rukuru rwa Ruhango ari rwo rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri 62.950; iyashyinguwe ni 202 yabonetse mu mirenge ya Kinazi na Ntongwe. Abatutsi biciwe ku yahoze ari komini Ntongwe n’ikibuga cya Nyamukumba. Uwari Burugumesitiri Kagabo Charles yarababeshye ngo baze kuri komini abizeza kubarinda, naho yari agamije kubarangiza”.

Kwibukira i Kinazi ku itariki ya 21 Mata 2019, ni umwanya wo kuzirikana ko ari wo munsi ibitero by’abicanyi byahitanye imbaga y’abatutsi muri aka gace ku itariki nk’iyi nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwa Dusengiyumva Samuel waharokokeye afite imyaka 13.

Dusengiyumva yiciwe abavandimwe be batatu n’ababyeyi be bombi bakaba bari batuye muri Segiteri Rutabo, hafi y’ahari uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi.

Avuga ko umwihariko wa Jenoside muri aka gace k’amayaga ubwicanyi bwagizwemo uruhare rukomeye n’impunzi z’Abarundi zari zarahahungiye zakoze Jenoside mu buryo bw’indengakamere.

Dusengiyumva yavuze ko ababuze ababo batarabona ubutabera bwuzuye kuko umubare w’abakatiwe n’inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside ukiri muto ugereranyije n’uko abahaguye bangana.

Umuyobozi uhagarariye umuryango w’abarokokeye ku Mayaga (AGSF), Munyurangabo Evode, yasabye abazi amakuru y’aho imwe mu mibiri y’abatutsi bishwe yajugunywe iri kubivuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati: “Birababaje kubona nyuma y’imyaka 25 hakiri abantu bazi aho imibiri yajugunywe ariko bagakomeza kubiceceka”.

Munyurangabo yasabye ko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside mu Mayaga bakurikiranwa mu butabera kuko kugeza ubu nta kintu kirakorwa mu gihe badahwema kubisaba. Yongeyeho ko amateka y’ahantu hagiye hicirwa Abatutsi yabungabungwa kugira ngo uhageze wese abashe kumenya ibyahabereye.

Imbaraga zidasanzwe Jenoside yakoranywe mu yahoze ari Komini Ntongwe zatumye igira ubukana aho kuri ubu habarurwa imiryango igera kuri 350 yazimye.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.